Intungamubiri za soya ziruta iziva mu nyama n’amagi bikanatuma imihango y’abagore igenda neza

Sangiza iyi nkuru

Soya ni kimwe mu binyamisogwe bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye abahanga banemeza ko ziruta iziva mu nyama na magi byari bisanzwe bimenyereweho kubaka umubiri ku buryo burambye.
soja
Soya irusha ibyubaka umubiri inyama n’amagi kuko umuntu wariye garama 100 za soya 36,5 % by’ibyo yariye biba ari ibyubaka umubiri, mu gihe umuntu wariye garama 100 z’inyama 20% by’ibyo yariye biba aribyo bigize ibyubaka umubiri gusa naho ku muntu wariye garama ijana z’amagi aba yariye 12,5% gusa z’ibyubaka umubiri.
Abagore batangiye kurya soya bakiri bato bagira uburumbuke( fertilite) bwiza kandi igihe bageze muri menopause nta bibazo byo mu za bukuru bahura nabyo kubera imisemburo ya kigore yitwa fito oestrogen ikora kimwe na estrogene iboneka muri soya ifasha abegeze muri iyo myaka.
Si ibyo gusa kuko abagore bari mu mihango irabafasha bigatuma nta mihindagurikire iba cyane nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara ya Kanseri muri Amerika.
Icyo abakunzi ba soya cyane bagomba kwirinda ni ukurenza garama 55 ku munsi, kuko iyo urya nyinshi nabwo ushobora kurwara zimwe mu ndwara twavuze haruguru ; irinda ku muntu wayiriye ku kigero cyiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi kandi iyo ukoresha soya ugomba kwitwararika kurya ibiribwa bibonekamo Vitamin A na Vitamin C nka karoti kuko ntaziboneka muri soya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *