Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abayobozi bagera ku icyenda bamaze kwirukanwa, gusimburwa muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego zitandukanye z’igihugu, bazira amakosa atandukanye bakoze ubwo bari bagikora inshingano bashinzwe.
Abirukanwe ku ikubitiro amakosa bazize yashyizwe ku karubanda, mu gihe abaheruka gukurwa ku mirimo amakosa bakoze yiswe “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”, nk’uko bigaragara mu matangazo abirukana yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Abirukanwe ku ikubitiro ni Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko, Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Me Evode Uwizeyimana yazize amakosa arimo imvugo zisebanya, gusa imbarutso yo kwirukanwa kwe yabaye imyitwarire yagaragaje ku itariki ya 03 Gashyantare, ubwo yahutazaga umusekirite w’umugore ukorera Company icunga umutekano.
Ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 wâabayobozi bakuru bâigihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cyâImyitozo cya Gisirikare i Gabiro, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere nâubwa kabiri Me Evode yari akoze ikosa nk’iryo yazize, ko ahubwo ari ko “asanzwe abigenza”.
Kuri Dr Munyakazi Isaac, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yirukanwe kubera amakosa ya ruswa yamuranze.
Yavuze ko hariho âibintu byâurutonde ku mashuriâ, abayobozi bâishuri rimwe bajya kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma yâijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.’ Munyakazi ngo yarabyemeye bamuha ruswa ya 500,000 rwf.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Gashumba we yeguye kubera kumubeshya ku mubare w’ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu gusuzuma Coronavirus abayobozi bari berekeje mu mwiherero.
Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo cy’amavuriro kigaragaramo Dr Diane Gashumba, avuga ko kinareba Minisitiri wâIngabo, Maj Gen Albert Murasira n’uwari Minisitiri wâUmutekano, Gen. Nyamvumba Patrick.
Abirukanwe nyuma, amakosa yabo ntiyavuzwe.
Inyuma y’abayobozi birukanwe muri Gashyantare, hari n’abandi bakomeje kwirukanwa ariko amakosa yabo ntiyatangazwa, uretse uwari umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ubuhahirane na EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe wirukanwe muri Mata uyu mwaka azira “Imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki yâigihugu.”
Hari kandi Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu wirukanwe mu mpera za Mata uyu mwaka, kubera “Amakosa ajyanye nâinshingano ze akirimo gukorwaho iperereza”, mbere y’abarimo Gen. Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo ntara na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Aba uko ari batatu baherutse kuzira “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Dr EugĂšne Mutimura wari Minisitiri w’Uburezi wakuwe muri Guverinoma ku mpamvu zitamenyekanye agahabwa inshingano zisa n’aho ziri hasi ugerereranyije n’icyubahiro cya minisitiri. We ntabwo yirukanwe ahubwo yahinduriwe imirimo ahabwa kuba umuyobozi Mukuru wa Komisiyo yâUbumenyi nâIkoranabuhanga.
Umuntu ntiyanakwirengagiza ko hari n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye bavanwa ku mirimo abandi bagahitamo kwegura kubera amakosa atandukanye. Abenshi muri aba biganjemo abayobozi bo ku rwego rw’utugari n’imirenge bagiye batabwa muri yombi n’ubugenzacyaha, bazira ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abaturage, ndetse n’ibifitanye isano na ruswa.
Abirukanwe bahugiye mu biki?
Byagorana kwemeza ibyo abayobozi bakuru baheruka kwirukanwa bahugiyemo, gusa ikizwi ni uko nta n’umwe muri bo ufunzwe, kuko nta wigeze atabwa muri yombi n’ubugenzacyaha ngo bumushyikirize ubushinjacyaha.
Birashoboka ko abafite ibyo bagomba gusobanura batararangiza gukorwaho iperereza ku buryo bahita babizira, cyangwa se rikaba ryararangiye ariko rikagaragaza ko batagomeye igihugu na rubanda.
Ikizwi ni uko mu gihe iperereza ryaba rigaragaje ko ari abere, kuzongera kubabona bahabwa izindi nshingano bishoboka cyane, nk’uko urugendo rwabo rwo gukorera rubanda rushobora kurangira mu gihe baba baragomeye igihugu.
Dr. Eric Ndushabandi aganira na RBA, impuguke muri politiki n’imiyoborere, asanga impinduka nk’izi zishimangira ihame ryo kubaza inshingano buri wese.
Ati âKenshi umuntu ahita abona generation y’abayobozi bari mu myaka imwe. Icyo mvuga ni umuntu ushobora kuba yarabohoye igihugu cyangwa akagira uruhare rukomeye muri iyo nzira ariko nyuma y’insinzi ukibagirwa ko ari insinzi urekurira abaturage bakaba ari bo batsinda noneho. Uba ugira ngo igihugu hari ibyo kikugomba wowe nk’umuntu ku giti cyawe ndetse bikagera n’aho wakwiha ku byo wari ushinzwe bya rubanda. Kenshi iyo udafite ubuyobozi bureba, bukurikirana ushobora kwibagirwa ukirara ukagira ngo ba bandi bari muri ya generation ukagira ngo baracyafite ya ntumbero ushaka gushyira imbere. Bifata imbaraga nyinshi rero.â
Izi mpinduka zatumye abantu benshi mu gihugu bavuga byinshi bitandukanye harimo no kwibaza niba nta bandi bakurikiraho mu kuvanwa mu myanya, ibituma hari abavuga ko mu byo zihishe harimo gushaka amaraso mashya ajyanye nâigihe, na cyane ko igihugu nkâu Rwanda gihora gishaka kuza imbere muri byose biba bitoroshye ku bayobozi bagenda biguru ntege cyangwa abashobora guteshuka. Ibi kandi birashimangirwa n’uko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bwâigihugu, ubwabyo ni igihamya kigaragaza ko impinduka zikomanga kuri buri rwego bityo bikaba bishoboka ko hari benshi bagomba gusohoka abandi bakinjira.



4 Responses
Rwanda: Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma?
Bwiza, Ubusesebguzi bwanyu buraciriritse , None se NDIMUBANZI Patrick, mumusize hehe. Ntimukabeshye abasomyi ngo ni INKURU ZICUKUMBUYE kandi zitanga amakuru y’ibice kandi ari tendancieux.
Ubundi se iyi nkuru mwahaye umutwe ‘ Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma. Ni iki mwumva cyakwihisha inyuma y’umwanzuro wa HE,?
Keretse niba ari IKINYARWANDA gike, kandi nabyo sibyo kuko byanditse neza, Nibaza ko ari UBUSESENGUZI buke, Ubw…. buke.
Ni Ukuri mpora niza niba bwiza igira Chief Editor…..
Hope ko muzashyiraho Inkuru ivuguruye.
Murakoze
RA
Rwanda: Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma?
Bwiza, Ubusesebguzi bwanyu buraciriritse , None se NDIMUBANZI Patrick, mumusize hehe. Ntimukabeshye abasomyi ngo ni INKURU ZICUKUMBUYE kandi zitanga amakuru y’ibice kandi ari tendancieux.
Ubundi se iyi nkuru mwahaye umutwe ‘ Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma. Ni iki mwumva cyakwihisha inyuma y’umwanzuro wa HE,?
Keretse niba ari IKINYARWANDA gike, kandi nabyo sibyo kuko byanditse neza, Nibaza ko ari UBUSESENGUZI buke, Ubw…. buke.
Ni Ukuri mpora niza niba bwiza igira Chief Editor…..
Hope ko muzashyiraho Inkuru ivuguruye.
Murakoze
RA
Rwanda: Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma?
Ibintu byo muri iki gihugu ni urujijo gusa.Ni kuki Gitifu w,akagali Arya ruswa ta 10000frw agafungwa Minister alarya akayabo ka 500000Frw akagororerwa kuruhukira mu mishinga y,iwe mu rugo ? Détournement zihora zivugwa muri Wasac kugeza ubu ntawe uzivuga ahubwo bakora surfacturation ya amazi ku baturage ngo bazibe icyuho,ikindi compté ijyaho amande muri Wasac nayo ni fantÎme ntabwo nyirayo azwi ,ibi ni ibiki koko ?
Rwanda: Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma?
Ibintu byo muri iki gihugu ni urujijo gusa.Ni kuki Gitifu w,akagali Arya ruswa ta 10000frw agafungwa Minister alarya akayabo ka 500000Frw akagororerwa kuruhukira mu mishinga y,iwe mu rugo ? Détournement zihora zivugwa muri Wasac kugeza ubu ntawe uzivuga ahubwo bakora surfacturation ya amazi ku baturage ngo bazibe icyuho,ikindi compté ijyaho amande muri Wasac nayo ni fantÎme ntabwo nyirayo azwi ,ibi ni ibiki koko ?