None ku wa 31 Gicurasi 2020, abakirisitu bizihije umunsi wa Pentekote, uba nyuma y’iminsi 49 Pasika ibaye. Ni umunsi intumwa zaherewe imbaraga zo kuvuga indimi z’amahanga, zose zibasha kumvikana. Kuri uwo munsi, Bibiliya ivuga ko habaye gutangara cyane bitewe n’uko abatarabashaga kumvikana, bashoboye kuvuga indimi zimwe.
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, ibice bibiri, kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 14 (Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-14) kivuga byinshi kuri uyu munsi udasanzwe ku bakirisitu bawemera.
Pentekote nyirizina-Ibyak.2:1-14
Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa
1. Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari hamwe mu mwanya umwe, bahuje umutima. 2. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3. Haboneka indimi zigabanyije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga,
5. Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru. 6. Uwo muriri ubaye, abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvishe ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo, 7. barumirwa bose baratangara bati: “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?
8. None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire? 9. Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Aziya, 10. n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo, 11. kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Iamana mu ndimi z’iwacu.”
12. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati: “Mbese ibi ni ibiki?” 13. Abandi barabanegura bati:”Basinze igira.”
Guhera ku murongo wa 13 havuga ku buryo Petero yasobanuye ibyabaye ku bemera ba Yesu. Ati: 13. “Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaba ya gatatu y’umunsi. 14. ahubwo ibyo mureba byavuzwe n’umuhanuzi Yoweri.”
Iby’Umwuka Imana yavuze ko izasuka ku bantu bose bigaragara muri Yoweri 3 (iki gice kigizwe n’imirongo itanu)


