Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Ibuka uragaya icyemezo cy’itorero rya Anglican mu Bwongereza cyo gusubiza mu mirimo Musenyeri Ruhumuliza Jonathan ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Musenyeri Ruhumuliza w’imyaka 64 yari amaze imyaka itandatu yarahagaritswe n’itorero Anglican ryo mu Bwongereza, ashyirwa mu kirihuko cyihariye nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch na African Rights itangiye kumushyira mu majwi ko yakoranaga na guverinoma yateguye Jenoside no gukora nk’umuvugizi wayo.

Ruhumuliza yahakanye ibyo iyi miryango imushinja yivuye inyuma cyakora nyuma aza gusaba imbabazi kuba yararebereye jenoside ikorwa ntagire uruhare mu kuyirwanya.

Yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Canada mu 1997 nyuma aza kuhava agaruka gukora imirimo y’itorero muri Cameroon ari nabwo yahise ajya gukomereza inshingano ze mu Bwongereza mu 2004 ahabwa kuyobora urusengero mu 2005.

Itorero Anglican rivuga ko nyuma yo kumva aya makuru ryahise ritangira kumukoraho iperereza kuko ngo rijya kumuha umwanya wo kuyobora urusengero rwa Worcestershire mu 2005 ritari ryaramenye mbere amakuru amuvugwaho.

Itorero Anglican mu Bwongereza rivuga ko ryamusubije mu nshingano muri iki cyumweru dusoje kuko nta bimenyetso bimushinja byigeze bigaragara kandi akaba atarigeze agezwa mu nkiko, cyane ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza rumwemerera gutura mu gihugu. Ubu akaba yahawe kuyobora urusengero rw’iri torero ruri I Manchester.

Ibuka yamagana Itorero Anglican ryamusubije mu mirimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) aganira na Bwiza yavuze ko gusubiza Ruhumuliza mu nshingano zo gukora umurimo w’Imana bitari bikwiye kuko afite icyasha gikomeye kitakagombye gutuma yigisha imbaga y’abantu ijambo ry’Imana, cyane ko atari yaba umwere kuko nka Ibuka bakomeje kumukoraho iperereza ryabo.

Ati “Ntabwo dushingira ku iperereza bakoze gusa tutazi n’aho barikoreye. Ntago abantu bigeze bahura nabo ngo babahe ibimenyetso byose, ariko uriya musenyeri ukurikije n’abo mu itorero rye inaha mu Rwanda uko bamuvuga ntabwo azwi nk’umwere mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ku buryo kuba mu nshingano nk’umukozi w’Imana ntabwo byari bikwiriye.”

Ahishakiye yakomeje avuga ko kumuha izi nshingano ari ikosa kuko bishobora gutuma benshi bumva bumva ko uwo muntu ukekwaho ibyaha bikomeye nk’ibyo nta mbuto nziza ashobora kuberera, akomeza ashimira andi matorero ya hano mu Rwanda yagiye ahagarika abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside nkawe.

Ni mugihe ku ruhande rw’ubuyobozi bw’itorero Anglican mu Rwanda ryo ritangaza ko ntacyo ryabivugaho kuko Musenyeri Ruhumuliza atabarwa mu bakozi b’iri torero mu Rwanda bityo ko nta nshingano rimufiteho.

Twifuje kumenya icyo Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga kuri Musenyeri Ruhumuliza maze Dr Bizimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yatangaje ko ntacyo yamuvugaho kuko nta makuru ahagije iyi komisiyo yari yabona kuri we.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
    Abantu benshi bakomeye,ntabwo bafashe umuhoro ngo bateme abantu.Ariko birazwi neza ko iyo abanyamadini batagira uruhare muli Genocide,ntabwo yari gushoboka.Mu nsengero,bose basabiraga Leta ngo itsinde uwo bitaga “umwanzi” FPR.Bagaha abasirikare ba Leta amashapule,bibwira ko azabarinda amasasu ya FPR.Muli 1994,idini Anglican ryari rifite Abasenyeri (bishops) 7.Bose bali abahutu gusa.Bamwe,barimo Musenyeri Nshamihigo Augustin na Musenyeri Musabyimana Samuel,bashinjwa Genocide.Uriya Musabyimana yaguye muli gereza y’urukiko rwa Arusha.Guhera muli 1959,amadini yose yo mu Rwanda yagize uruhare muli Genocide zabaye.Kandi tuge tumenya ko icyo amadini agamije atari Imana,ahubwo ari uburyo bwo kwishakira amafaranga.Yesu n’Abigishwa be nta na rimwe basabaga icyacumi.

  2. Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
    Abantu benshi bakomeye,ntabwo bafashe umuhoro ngo bateme abantu.Ariko birazwi neza ko iyo abanyamadini batagira uruhare muli Genocide,ntabwo yari gushoboka.Mu nsengero,bose basabiraga Leta ngo itsinde uwo bitaga “umwanzi” FPR.Bagaha abasirikare ba Leta amashapule,bibwira ko azabarinda amasasu ya FPR.Muli 1994,idini Anglican ryari rifite Abasenyeri (bishops) 7.Bose bali abahutu gusa.Bamwe,barimo Musenyeri Nshamihigo Augustin na Musenyeri Musabyimana Samuel,bashinjwa Genocide.Uriya Musabyimana yaguye muli gereza y’urukiko rwa Arusha.Guhera muli 1959,amadini yose yo mu Rwanda yagize uruhare muli Genocide zabaye.Kandi tuge tumenya ko icyo amadini agamije atari Imana,ahubwo ari uburyo bwo kwishakira amafaranga.Yesu n’Abigishwa be nta na rimwe basabaga icyacumi.

  3. Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
    Mwakosora gato: Dr Bizimana Jean Damascène ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ntabwo ari Prezida wayo. Prezida wa CNLG ni uyobora Board y’Abakomiseri bagira mandat y’imyaka ine, niba ntibeshye. Murakoze.

  4. Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
    Mwakosora gato: Dr Bizimana Jean Damascène ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ntabwo ari Prezida wayo. Prezida wa CNLG ni uyobora Board y’Abakomiseri bagira mandat y’imyaka ine, niba ntibeshye. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *