Perezida Kagame yihanganishije abahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije uwo ari we wese wahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abantu kuri moto Leta y’u Rwanda yaraye ifashe.

Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego zinyuranye.

Abarahijwe ni Prof. Manasseh Nshuti, uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Agnes Nyirandabaruta Murorunkwere.

Harahijwe kandi Emmanuel Kamere, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Geraldine Umugwaneza, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Deogratias Minani Bizimana uheruka kugirwa umudepite na Abbas Mukama wagizwe Umuvunyi Mukuru wungirije.

Perezida Kagame yibukije abayobozi barahiye ko nta we ugomba kwikanga mu gihe abajijwe inshingano barahiriye. Yagize ati” Uwo muco wo kubabaza inshingano tugomba kuwukomeza nta kundi twabigenza, ntabwo twanyuranya n’ibyo twiyemeje.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku cyemezo Guverinoma yaraye ifashe cyo gukomeza gukumira ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi nyuma y’isesengura ryakozwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe byari byitezwe ko ibikorwa by’ingendo rusange bisubukurwa kuri uyu wa mbere. Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gukumira ingendo bigamije kureba uko abantu bakomeza guhangana n’ibihe bidasanzwe byatewe na Covid-19, aboneraho kwihanganisha uwo ari we wese wahungabanyijwe n’icyemezo cyafashwe.

Yagize ati” Ndashaka ngo tubanze tubyumve neza uko tubigenza, bitaza kuzamura ikibazo kandi twari twagifashe neza mu buryo bwo kukirangiza. Nagiraga ngo nibutse, gusa abo byahungabanyijeho gato batwihanganire, birumvikana ibyo tugerageza gukora byose, inzego zose z’igihugu cyacu dufatanyije ibyo tugerageza gukora byose ni ukugira ngo turebe uko twahangana n’ibihe bidasanzwe by’iki cyorezo.”

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Mu minsi ishize icyorezo cyari cyagenjeje amaguru make abantu bizeye ko gishobora kurangira, gusa imibare y’ubwandu bushya yongera kuzamuka mu minsi mike ishize.

Perezida Kagame yasobanuye ko iryo zamuka ry’imibare y’abanduye Covid-19 rifitanye isano n’imigendere ndetse n’imigenderanire y’urujya n’uruza rw’abantu rukorerwa hanze y’imipaka y’u Rwanda, bijyanye n’uko hari ibicuruzwa byinshi biza mu Rwanda biturutse mu bihugu bibarurwamo abarwayi benshi ba Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *