Nubwo yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga Felicien, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari yaragize igihugu cya Kenya akarima ke, ameze nk’ugifite mu biganza bye ari nabyo byamushoboje kumara igihe kinini ahihishe, ahakomereza ibikorwa bye nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya.
Kabuga Felicien, wari umuntu wa kabiri uhigwa kurusha abandi ku Isi kubera jenoside, nyuma ya Osama Bin Laden, wari umaze imyaka 26 yihishe ubutabera yatawe muri yombi ku itariki 16 Gicurasi 2020 afatiwe I Paris mu Bufaransa, mu gihe igihugu cya Kenya ari cyo cyakomeje gukekwaho gucumbikira umuntu wa mbere washakishwaga ku Isi ashinjwa uruhare muri jenoside.
IRMCT, Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe nâUrukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, TPIR, rwatangaje ko Kabuga yafatiwe hafi yâI Paris nâabayobozi bâu Bufaransa nyuma yâiperereza ku bufatanye nâibiro byâumushinjacyaha wâuru rwego.
Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi y’u Burayi (EUROPOL) ndetse na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga, ariko igihugu cya Kenya nticyashimirwa mu gihe inzego zacyo nazo zari mu bikorwa byo kumushakisha.
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Kamena, cyahaye umutwe ugira uti : âIfatawa rya Kabuga mu Bufaransa ryazamuye kwibaza ku ihuriro na Kenyaâ, yibutsa ko mu myaka myinshi hakomeje kwizerwa ko Kabuga yihishe muri Kenya.
Uyu mugabo wavutse mu 1935, yakomeje gufatwa nkâumwe mu batanze ibikoresho byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.
Inyandiko zâurukiko zuzurijwe mu nkiko zo muri Kenya, zagaragazaga ko Kabuga yari umunyemari wari ukuriye Ikigega gishinzwe ubwirinzi bwâigihugu (National Defence Fund), kandi yari umuntu wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana.
Hagaragazwa ko ku butegetsi bwa Habyarimana imbaraga za politiki nâibijyanye nâimari byari byikubiwe nâagatsiko kamwegereye kari kayobowe nâumuryango we.
Kabuga Felicien yari umwe mu bantu bari imbere muri aka gatsiko kamenyekanye nkâ âAkazuâ. Abakobwa be babiri bari bashakanye nâabahungu ba Perezida Habyarimana. Kabuga kandi yari umuterankunga wâishyaka MRND ryari ku butegetsi.
Nyuma yo kubona âAkazuâ kambuwe igihugu, Kabuga yahise ahungira mu Busuwisi, ariko ntiyahamara igihe ahita yirukanwa.
Bivugwa ko yahise ajya i Kinshasa mbere yo kwimukira muri Kenya, aho yageze agakingirwa ikibaba na Guverinoma ya Daniel Arap Moi nkâuko Daily Nation ikomeza ivuga.
Mu 1997, Kabuga yashinjwe ibyaha birindwi bya jenoside birimo gushaka gukora itsembabwoko, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba.
Gucika imitego yâIgipolisi
Nyuma yaho, Kenya yasabwe gufasha mu kumuta muri yombi kugira ngo aburanishwe. Ku itariki 19 Nyakanga 1997, ubwo abapolisi bafataga abandi bantu barindwi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda i Nairobi mu gikorwa simusiga cyiswe âOperation NAKIâ (Operation Nairobi-Kigali), Kabuga yabashije kurokoka uwo mutego wâigipolisi.
Bivugwa ko ubwo abapolisi bageraga mu nzu yabagamo, bahasanze urwandiko yari yandikiwe nâumupolisi mukuru wa Kenya amuburira ko agiye gutabwa muri yombi.
Mu Ukuboza 2008, Kabuga yongeye gucika umutego wâigipolisi i Nairobi, aho abapolisi bari mu gikorwa cyo kumuta muri yombi, bavuze ko bageze aho yari atuye muri Runda estate bagasanga amaze kuhava. Byumvikanisha ko hari uwari umaze kumuburira na none.
Nubwo byitwaga ko ahigwa, Kabuga yabashije kwandikisha no gukora ubucuruzi butandukanye muri Kenya, burimo kubaka amazu yo guturamo no mu bijyanye no gutwara abagenzi muri Nairobi.
Nyuma yâigitutu cyâamahanga, mu 2008, uwari umushinjacyaha mukuru icyo gihe, Amos Wako, yagiye mu rukiko asaba icyemezo cyo gufatira imitungo iri ku butaka izwi nka Espagne Villas ya Kabuga nâumugore we, Josephine Mukazitoni, yacungwaga na Kenya Trust Company Ltd (KTC Ltd).
Umushinjacyaha mukuru yasabye uburenganzira bubuza Kabuga kugurisha uwo mutungo kugeza igihe hazafatirwa umwanzuro ku rubanza rwari rutegerejwe yari akurikiranwemo nâUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Kabuga yari yaraguze uyu mutungo mu 1995, hashize imyaka itatu KTC Ltd ihabwa akazi nâumukobwa wa Kabuga witwa Bernadette Uwamariya ko gucunga uwo mutungo.
Nubwo nta aderesi izwi yâaho KTC Ltd yakoreraga, yamaze igihe ikusanya amafaranga ikura muri uwo mutungo ikayohereza kuri konti ya Kabuga muri Banki yâUbucuruzi ya Afurika (Commercial Bank of Africa).
Iyi konti yaje gufungwa mu 2005, miliyoni 3,5 zâAmashilingi ya Kenya yari ariho yoherezwa kuri konti kabuga yari afatanyije nâumugore we Mukazitoni mu Bubiligi.
Kuva icyo gihe, urukiko muri Kenya rwabwiwe ko KTC yoherezaga buri mezi atatu kuri Banque De La Poste yo mu Bubiligi, Amashilingi ya Kenya 290,000 yavunjijwe mu Mafaranga yâAmafaransa.
Igihembo ku muntu wari kugaragaza aho yihishe
Mu 2002, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo zashyizeho miliyoni 5$ ku muntu watanga amakuru yageza ku ifatwa rya Kabuga, hadaciye kabiri umunyamakuru Micheal Munule, akorerwa iyicarubozo kugeza apfuye ubwo yiteguraga kumenyesha FBI aho Kabuga yihishe.
Uyu munyamakuru yashyize mu majwi uwari umunyamabanga uhoraho ushinzwe umutekano wâimbere mu gihugu, Zakayo Cheruiyot, aho yemezaga ko kabuga yakoreshaga amafaranga ye ngo agure uburinzi buvuye kuri Cheruiyot, ibirego uyu yahakanye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zaje gushinja Kenya guhishira umuntu ushakishwa nâubutabera mpuzamahanga mu 2009, ubwo Ambasaderi wa Amerika mu bijyanye no gukurikirana ibyaha byâintambara, Stephen J. Rapp, yashinjaga guverinoma za Moi na Kibaki kuba zaranze gutanga Kabuga.
Amasezerano yâubucuruzi
Bwana Rapp yavuze ko hari ibimenyetso byâuko ku butegetsi bwâishyaka KANU, Kabuga yagiye yitabira ibikorwa byabaga byateguwe nâibikomerezwa muri iri shyaka.
Uyu avuga ko hagiye hashyirwa imbaraga mu guta muri yombi Kabuga ariko bikananirana igihe kirekire. Bivugwa ko gushakisha Kabuga byageze nâaho bishyirwamo abanyamakuru.
Kabuga yagiye avugwaho byinshi byâukuri nâibindi bitigeze byemezwa neza. Hari nâaho bivugwa ko hari umusirikare Leta ya Kenya yari yaramuhaye wo kumurinda, ariko akaburirwa irengero nyuma yo kumufotora mu ibanga.
Abashinzwe iperereza kandi bakurikiranye isano ya Kabuga na Kenya na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakoreraga business zitandukanye.
Bivugwa ko Kabuga yagenzuraga abakozi bâibigo byâubucuruzi yayoboye, nka Kabuga ETS, kuko guhera mu 1992 bivugwa ko yaguze ububiko bunini bwâimipanga, amasuka nâibindi bikoresho byâubuhinzi.
Ibyinshi mu byoherejwe byaturutse muri Kenya birimo byibuze imihoro 50.000 yatumijwe muri Werurwe 1994 igahabwa Interahamwe.
Kuva mu 1992, abinyujije muri sosiyete ye âKabuga ETSâ yatumije kandi akwirakwiza imihoro ibihumbi magana iturutse muri Kenya mu rwego rwo kwitegura itsembabwoko. Bikunze kuvugwa ko Kabuga yahaye ubufasha bwâibikoresho Interahamwe atanga intwaro nâimyambaro, ndetse anabaha ubwikorezi mu modoka zâisosiyete ye, bityo bikaborohereza kugenda, kwihuta no kwica benshi nkâuko byatangajwe nâikinyamakuru The New Times mu nkuru yacyo yo mu 2009 yari ifite umutwe ugira uti âIyo umuntu ku giti cye ‘yaguze’ igihugu”.
Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko nyuma yâitabwa muri yombi rye, Kabuga Felicien yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko nta Mututsi yigeze yica kuko yakoranaga nabo.
Mu gihe hategerejwe kuri uyu wa Gatatu icyemezo cyo kohererezwa IRMCT cyangwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), abamwunganira nâumuryango we bo barasaba ko yarekurwa agakurikiranwa yidegembya kubera uburwayi nâizabukuru, ibintu ubutabera bwâu Bufaransa budakozwa buvuga ko ashobora kongera agacika.
Gukomeza ibikorwa bye nta nkomyi, gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo kubaka amazu yo guturamo kumara igihe kinini akarinda ahava adafashwe ahanini akoresheje amafaranga ye, gukingirwa ikibaba n’abayobozi ni bimwe mu byemeza ko Kabuga yari yaragize igihugu cya Kenya akarima ke, aho yagiye ahura kenshi n’impamvu z’uburwayi zigatuma ahava ajya gushaka ubuvuzi buteye imbere mu Burayi ari nabyo nyirabayazana y’ifatwa rye.


