Kabuga ngo arashaka ko abantu bamenya ukuri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 03 Kamena 2020, umucamanza wo muri Ndemeye y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris yafashe icyemezo ku rubanza rwa Kabuga Félicien: « Kabuga agomba gushyikirizwa urwego rwasimbuye Inkiko mpanabyaha mpuzamahanga », nk’uko byemezwa na Alain Gauthier, umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango ihagariye Abahohotewe mu Rwanda (CPCR).

Iki cyemezo nyir’ubwite ngo yacyakiriye nk’umuntu usa n’utumva neza ibimubayeho. Gusa rero, Kabuga aracyafite uburenganzira bwo kujurira icyo cyemezo mu Rukiko Rusesa imanza. Na rwo rugomba gufata umwanzuro wa nyuma mu gihe cy’amezi kitarenze 2.

Mu gihe basohokaga mu cyumba cy’iburanisha, ari na ko abana be bamubwiraga amagambo yo kumukomeza : « Turagukunda, Papa ! Komera », umusaza Kabuga yashushe n’uwikanga ati: « Ubu se birarangiye ? » Ubu koko hari ikintu kimwe kivuye mu nzira kidashidikanywaho. Ariko umwanzuro wa nyuma ni uw’Urukiko Rusesa Imanza.

Mu ibaruwa yandikiwe ibihangange by’iyi Si, inshuti ze zirasaba « ubutabera kuri Kabuga » : « Kabuga yifuzaga buri gihe kwisobanura imbere y’ubutabera bw’intabera. Arifuza kwisobanura ku byo bamurega byose. Arashaka ko abantu bamenya ukuri ». Ubundi se ni mpamvu ki uyu « mushoramari wa jenoside » yaba yarategereje ko atabwa muri yombi nyuma y’imyaka 26 kugira ngo asabe kuburanishirizwa mu gihugu cy’Ubufaransa ?

Kabuga ni we wari ku isonga y’abashakishwaga cyane na MTPI kubera uruhare bakekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi. Umuryango Ibuka, uhagarariye abacitse ku icumu, wo wifuza ko yazanwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Bwana Ahishakiye Naphtal, agira ati « ni ikintu cyadufasha ! N’abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha. Byaba ari ubutumwa bukomeye ku Banyarwanda ».

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *