Uko Ingabo z’abicanyi zagendaga zitsindwa, ni ko zakazaga ingamba zo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi aho ryabaga ritarakorwa. Imbaraga nyishi zashyirwaga mu kiswe “Auto-dĂ©fense civile”, bukaba bwari uburyo bwo gukomeza gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe, guha urubyiruko imyitozo ya gisirikare no kubongerera ibikoresho byo gukora Jenoside. Ibi byemewe byose bigaragara mu nyandiko iri muri Agenda ya Kambanda yo mu 1994 ndetse no mu z’abaminisitiri be.
Ibyemezo byo kongerera urubyiruko imyitozo ya gisirikare ndetse no kuruha intwaro
Inama yabaye ku wa 05 Kanena 1994 yatumijwe na Minisitiri w’Intebe igamije ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere kwari ukureba uburyo Guverinoma ya Kambanda n’ingabo zayo bakwisuganya ngo barebe ko bareka gukomeza gutsindwa intambara barwanaga n’ingabo za FPR-Inkotanyi; icya kabiri kwari ukwiga uburyo Jenoside yo kumaraho Abatutsi yakomeza gukorwa, ikihutishwa hose ku buryo bwose bushoboka.
Hasuzumwe uko ibintu byifashe mu bice Guverinoma yari ikigenzura bya Gisenyi, Ruhengeri, Butare na Kigali y’Uburengerazuba. Mu nyandiko za Kambanda avuga ko basanze “umwanzi” abarusha imbaraga za gisirikare, bakavuga ko biterwa n’impamvu nyinshi. Mu zikomeye harimo kuba abasirikare babo bagenda bacika intege. Hemejwe ko abakuru b’ingabo bagomba gusobanurira abasirikare akaga abaturage bagira igihugu cyose kiramutse cyigaruriwe na FPR.
Banagaragaje ikibazo cy’abasirikare babo b’ibisambo bagenda baba benshi ngo bakiba, cyane cyane imodoka, ndetse n’ikibazo cy’abasirikare bata urugamba bakigendera kandi ntibakurikiranwe, bikarushaho guca intege abasigaye. Hemejwe ko mu bice bigenzurwa na Guverinoma bakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare, kubaha imyitozo ndetse n’intwaro. Batanga urugero nko muri Perefegitura ya Butare na Gikongoro hari abagera kuri 200 batangiye iyo myitozo.
Hashimwe ko abanyeshuri bari bacumbikiwe mu ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi i Butare (EAVK) biganjemo abaje bavanwe i Byumba muri Groupe Scolaire de la Salle bahungishwa imirwano, batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare muri iryo shuri. Birumvikana ko Guverinoma yanasabaga ko n’ahandi hose bikwiye gukorwa muri ubwo buryo, urubyiruko rugakomeza guhabwa imyitozo ya gisirikare n’intwaro.
Aba basore babaga bamaze guhabwa imyitozo n’intwaro, abenshi muri bo ni bo bakoreshwaga mu guha interahamwe ubufasha mu bwicanyi. Nk’abo banyeshuri b’Abahutu bari muri EAVK bakoze ibikorwa bibi byo kwica bagenzi babo b’Abatutsi, bahawe urugero n’uwari umuyobozo w’iryo shuri mu 1994, ThĂ©ophile Mbarushimana. Ni we warashe umunyeshuri wa mbere w’Umututsi mu rwego rwo guha abanyeshuri b’Abahutu urugero rubi bagomba gukurikiza bakora Jenoside, kandi bahita koko bica Abatutsi biganaga n’abandi bahahungishirijwe bavanwe i Byumba. Mbarushimana ThĂ©ophile ni umuhungu wa Yozefu Habyalimana-Gitera, mu 1959 washyizeho “Amategeko 10 y’Abahutu”
Inama yanemeje ko Banki zose zimurirwa ku Gisenyi hafi y’umupaka wa Congo, bikaba byari ukugira ngo bizaborohere guhita bimurira amafaranga ya Leta muri Congo igihe bazaba batsinzwe intambara; kandi ni ko byagenze.
Kubera iyo mpamvu, abakuru b’ingabo biyemeje gukora ibishoboka byose bakarwana ku muhanda wa Kigali-Ruhengeri-Gisenyi, kugira ngo utigarurirwa na FPR-Inkotanyi.
Ibyemezo byo gushishikariza ba Perefe na ba Burugumesitiri gushyira imbaraga mu bwicanyi
Uretse ibyemezo bya gisirikare, hafashwe n’ingamba za Politiki harimo gukomeza gushishikariza ba Perefe na ba Burugumesitiri gukomeza kwihutisha igikorwa cya “Auto-dĂ©fense civile”, bikaba byaravugaga kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi hashingiwe ku mabwiriza yanditswe na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, ku wa 25 Gicurasi 1994 yagejejwe ku bategetsi bose, harimo ba Perefe na ba Burugumesitiri.
Hemejwe ko Guverinoma igomba kugenera “auto-defense civile” ingengo y’imari ihagije, kongera umubare w’abantu binjizwa muri icyo gikorwa no kubongerera intwaro n’ibindi bikoresho bya ngombwa.
Havuzwe kandi ko abantu bize (intiti) harimo abari biteguye gufasha Guverinoma muri icyo gikorwa, cyane cyane ku bijyanye no kurwana urugamba rwo mu itangazamakuru, hagamijwe kugerageza kugarurira Guverinoma y’abicanyi isura nziza. Ibyo ngo basangaga bikwiye gukorwa kuko ngo ingabo za Guverinoma zashinjwanga n’amahanga gukora ubwicanyi zonyine, ngo kandi ubukorwa na FPR bwo ntibuvugwe.
Iyi myumvire idahwitse yari ukwirengagiza ko FPR-INKOTANYI mu bice byose yagendaga yigarurira hari abanyamakuru b’abanyamahanga n’abakozi bo mu Miryango y’ubutabazi ku buryo iyo haba ubwicanyi bwateguwe bayitirira, hatari kubura ababuvuga.
Bagaragaje ko ubundi buryo bwo kugarurira isura nziza Guverinoma ari ubwo kureba uko bareshya Abatutsi bamwe kugira ngo bahungire mu gice cyagenzurwaga na Guverinoma, ngo bakabarinda, mu rwego rwo kugaragaza ko Guverinoma idashobora gukora Jenoside ngo ibe inacungira umutekano Abatutsi bayihungiyeho.
INGABO ZA GUVERINOMA YA KAMBANDA ZEMEJE KO INKOTANYI ZIBARUSHA UBUHANGA NA DISIPULINE
KAMBANDA yanditse muri Agenda ye ko abakuru b’ingabo bamugaragarije ko kimwe mu bituma FPR-INKOTANYI ibarusha ubuhanga butuma igenda ibatsinda ku rugamba ari ugushyira hamwe kuyiranga mu nzego zayo zose, cyane cyane muri politiki n’igisilikare (unite politique et militaire).
Ikindi bagaragaje mu buhanga bwa FPR-INKOTANYI ni ukuba abasilikare bayo bitanga ku rugamba batizigamye, bitandukanye n’aba Guverinoma, ngo kandi bakaba barahawe imyitozo ihagije n’amasomo y’imyitwarire yo mu rwego rwo hejuru kurusha abasilikare ba Guverinoma.
Hanavuzwe ko FPR-INKOTANYI ifite uburyo bunoze bwo gutegura urugamba no gukurikirana umunsi ku munsi imgendekere yarwo kandi mu bwitange bwinshi.
Mu ntege nke bagerekaga kuri FPR-INKOTANYI bavugaga ko abaturage batayikunda ko rero ariyo mpamvu ubukangurambaga bugomba gukomeza mu baturage, bakarushaho kubangisha FPR, bityo bashishikarizwe guhunga igihugu bose.
UMWANZURO
Inama za Guverinoma n’izo mu rwego rwa gisilikare zabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zose zerekana uburyo Guverinoma ya KAMBANDA yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari warateguwe mbere ya mata 1994 wo kumaraho Abatutsi. Ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA yabaye urwitwazo rwo kugera kuri uwo mugambi mubisha.
Dr BIZIMANA Jean Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG


