Kuva Isi yabaho mu mateka yayo yagiye ihura n’ibyago bitandukanye byagiye bihitana imbaga y’abantu benshi bimwe muri byo nk’inzara, ibyorezo n’ibindi bikaba byari ibiza rusange ku buryo nta muntu ku giti cye wari gushinjwa kubiteza cyangwa kubigiramo uruhare, gusa ku rundi ruhande hari amazina y’abantu adashobora kuzibagirana mu mateka y’Isi bitewe n’ibikorwa by’ubugome bagiye bakora, amamiliyoni y’abantu akaburiramo ubuzima.
Uru ni urutonde rw’abantu 10 babayeho ku Isi n’igihe babayeho ariko bakaba bibukirwa ku bugome mu bikorwa bakoze ubwo bari ku butegetsi bwa politiki. Byinshi mu bikorwa bakoze nka jenoside, intambara, gushoza imvururu, ubwicanyi n’ibindi abantu batakarijemo ubuzima.
1. Adolf Hitler (1889-1945)

Iyo uvuze iri zina buri wese ahita aryumva ndetse benshi bamwibukira ku ruhare yagize mu ntambara ya kabiri y’Isi mu myaka hagati y’1939 n’1945. Adolf Hitler yari umuyobozi w’Ishyaka ry’Abanazi mu Budage. Yabaye Shannseliriye, aba n’Umukuru w’igihugu cy’Ubudage kugeza 1945 ubwo yapfaga yiyahuye. Ku butegetsi bwe yaranzwe no kuba umunyagitugu, guhubuka mu mu myanzuro yafataga no kwikiza abataravugaga rumwe na we bose n’ubwo amateka avuga ko ubusanzwe yari umuntu w’umuhanga. Usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu ntambara ya 2 y’Isi yose, azwiho kuba ari we wateguye Jenoside yakorewe Abayahudi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni 50. Yapfuye yiyahuye ku itariki 30 Mata 1945 ubwo Ubudage bwari bumaze gutsindwa intambara ya kabiri y’Isi.
2. Joseph Stalin (1878-1953)

Amazina ye yose ni Iosif Vissarionovich Stalin wavutse mu 1878 apfa mu 1953. Yabaye umuyobozi w’umunyagitugu mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubumwe bw’Abasoviyeti. Amateka avuga ko mu bwana bwe yakuze ari umunyarugomo n’umujura. Ku myaka 30 y’amavuko ubwo yari ku buyobozi yagiye afata ibyemezo bihubukiweho byateje inzara yatwaye ubuzima bw’ababarirwa mu ma miliyoni y’abaturage. Ku butegetsi bwe kandi abagore n’abakobwa bo mu Budage barenga miliyoni 1.5 bafashwe ku ngufu abandi baricwa. Amateka avuga ko yapfuye ku itariki 5 Werurwe 1953 yishwe n’indwara y’umutima, akaba yari amaze kwica ababarirwa muri miliyoni 20 z’abantu.
3. Vlad the Impaler (1431-1476)

Uyu yabaye igikomangoma cya Wallach muri Romania aho yaranzwe n’ubugome bw’indengakamere ku baturage yari ayoboye mu myaka y’1448 kugeza 1462 akaba yarishe 20% by’abaturage bose bari batuye mu gihugu. Yishe atwitse abavandimwe be bari baronse ibere rimwe yica nyina, arangije akajya yica abagore abanje kubakata amabere, agategeka abagabo babo ngo bayarye.
4. Pol Pot (1925-1998)

Pol Pot ni umunya-Cambodge wayoboye imyivumbagatanyo y’impinduramatwara ya Cambodge aza no kuba Minisitiri w’Intebe wa Cambodge mu 1975 kugeza 1979. Ku butegetsi bwe yibukwa ko yabaye umutegetsi wategetse ko hakorwa jenoside yarimbuye imbaga y’abantu benshi cyane mu gihugu cye. Ku butegetsi bwe hatikiye ubuzima bw’abaturage basaga miliyoni 2, bangana na 25% by’abari batuye igihugu cyose, aho yabicaga yarangiza agategeka gushinyagurira imirambo y’abo yishe.
5. Heinrich Himmler (1900-1945)

Yari umuyobozi w’Umuryango wa Schtz Staffel (SS) wari warashinzwe na Adolf Hitler, bakaba baranafatanyije mu gutegura umugambi wo gutsemba Abayahudi. Himmler yategetse kwica Abayahudi basaga miliyoni 6 n’izindi 2 z’Abarusiya n’abandi we na Hitler batifuzaga ku ngoma yabo. Himmler avugwaho kuba nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi yari atunze byinshi mu bikoresho byakozwe mu magufa y’imirambo y’Abayahudi. Yapfuye yiyahuye mu 1945 bikaba bivugwa ko nta muntu uzi aho yashyinguwe kugeza ubu.
6. Saddam Hussein (1937-2006)

Saddam yari Perezida w’umunyagitugu wa Iraq kuva mu 1979 kugeza mu 2003. Ku butegetsi bwe yagiye ashyiraho politike zitavugwagaho rumwe kandi ugerageje kumuvuguruza wese akamwikiza. Bivugwa ko yishe abarenga miliyoni 2, abandi bagakorerwa iyicarubozo, gukubitwa n’ibindi. Yashinjwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, aza kwicwa amanitse mu 2006.
7. Idi Amin (1979-2003)

Amazina yose ni ‘Idi Amini Dada Oumee’ akaba yarabaye umusirikare ukomeye ku butegetsi bwa Milton Obote akaza kumusimbura akoze ‘coup d’etat’ ubwo Obote yari yagiye mu nama muri Singapore. Idi Amin Dada waje guhimbwa izina nk’umwicanyi wa Uganda’ yishe abantu benshi akajya abagaburira ingona harimo n’umugore we yiyiciye. Yishe abasaga ibihumbi 500 abandi abakorera iyicarubozo ubwo yari ku butegetsi kuva mu 1971 kugeza mu 1979.
8. Ivan the Terrible (1530-1584)

Uyu yabaye umwami w’Uburusiya akiri umwana bikaba bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe bitewe n’ibikorwa yakoraga. Yangaga abantu bose ku buryo n’abo mu muryango we yababonaga nk’abanzi. Ku ngoma ye mu bwicanyi buzwi nk’ubwa ‘Novgood’ abasaga ibihumbi 600 barishwe abandi bakorerwa iyicarubozo. Yapfuye ubwo yakinaga umukino uzwi nka ‘Chess’.
9. Umwami Leopold II w’Ububiligi (1835-1909)

Umwami Leopold II yigaruriye Congo ikaba yari ikubye u Bubiligi inshuro 76, icyo gihe atangaza ko agiye kuyifasha gutera imbere ariko mu bitandukanye n’ibyo. Yishe Abanye-Congo basaga miliyoni 10 zingana na 50% by’abaturage bari batuye igihugu. Leopold kandi ku butegetsi bwe abarenga ibihumbi 500 mu Bubiligi barishwe ku bw’igitugu cye kuva mu 1885 kugeza mu 1909.
10. Kim II Sung (1912-1994), Kim Jong-il (1941-2011) na Kim Jong-Un (1983…)

Kim Jong Sun yategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1948 kugeza 1972. Niwe watangiye intambara wa Koreya yatwaye ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 3 z’abanya-Koreya mu 1950. Yasimbuwe n’umuhungu we Kim Jong-Il nawe waranzwe n’ibikorwa by’urugombo, igitugu n’ubwicanyi kugeza ubwo asimbuwe na Kim Jong Un uri ku utegetsi bw’iki gihugu kugeza ubu. Ibibazo byose Koreya ya Ruguru ifite kuva mu myaka 70 ishize byose byaturutse ku butegetsi bw’uyu muryango w’aba-Kim.
Src: Documenttube.com, Scoopwhoop.com

16 Responses
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi
Uru rutonde hari abandi mwibagiwemo
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi
Uru surutonde namakabyankuru

abanu bakoze ururutonde murabaswa kbs munyangire ya US ntawe ikoroneje
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi
abanu bakoze ururutonde murabaswa kbs munyangire ya US ntawe ikoroneje
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi
Iyi liste ni biased. Ko mutashyizemo abishe miliyoni y’abatutsi.

Sha ururutonde ntabwo arirwo namba ,nta Bagosora nta nta nta nta,mbese ndabona rwakagombye kwiharirwa nabantu bishe miliyoni irenga ahokuzana ababatagize nicyo bakora gihambaye wenda nka Hitler arabikwiriye

Ahubwo se kombona uru rutonde rushobora kuba rurimo amarangamuti kuko hakabaye harimo abateguye nabakoze genocide yakorewe abatutsi
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi
So na nyoko