Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone kuri iki Cyumweru yizihije isabukuru y’imyaka 12 amaze ashakanye n’umugore we Daniella Mayanja. Uku kwizihiza iyi sabukuru bikaba byaranzwe n’amagambo assize umunyu uyu muhanzi yabwiye umugore we.
Jose Chameleone w’imyaka w’imyaka 41 y’amavuko yashakanye na Daniella Mayanja mu 2008 bakaba bafitanye abana batanu aribo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Alfa Joseph Mayanja.
Uyu muhanzi yagaragaje akababaro ko kuba icyorezo cya Covid-19 kitabashije gutuma we n’umugore we bakora ibirori ngo bishimane n’inshuti, yahisemo gusangiza abakunzi be ibyiyumvo n’urukundo afitiye umugore we abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram maze amwibutsa ko akimushimira ku myaka yose bamaranye akaba ‘yaramufashije kugira umuryango mwiza.’
Uyu muhanzi yagaragaje ko atari hafi y’umugore we bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ariko ntibyari byamenyekana aho aherereye hatumye gahunda ya Guma Murugo imusangayo igatuma atabasha gusanga umukunzi we.
Yagize Ati “Isabukuru nziza y’imyaka 12 Mama Abba, hari byinshi nibuka bikigaruka mu bwenge bwanjye nkaba nshimira kuba narabonye inshuti impa byose kandi twembi tukaba twaragize umuryango mwiza. Ndabakunda mwese! Sinjye uzarota Guma murugo irangiye. Isabukuru nziza mukundwa wanjye! Warakoze kuba umu mama ukomeye kandi ukaba umugore mwiza.”
Uyu munyamuziki muri Nzeri 2018 yigeze kugirana amakimbirane n’umugore we Daniella kuburyo byageze aho bivugwa ko bagiye gutandukana ariko nyuma baza kwiyunga bakemura ibibazo bari bafitanye aho Daniella yashinjaga Chameleone kuba ajya amuhohotera mu rugo, kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi makimbirane yari yongera kuvugwa hagati y’aba bombi.

Daniella Mayanja, umugore wa Jose Chameleone bamaranye imyaka 12


