Rayon Sports yahakanye kugurisha Bizimana Yannick muri APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports muri iki gitondo, yatangaje ko amakuru avuga ko yamaze kugurisha Bizimana Yannick muri mukeba wayo APR FC atari impamo.

Amakuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye yavugaga ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC atanzweho miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Byavugwaga ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports na APR FC byarangirijwe kuri Tennis Club i Nyarutarama.

Mugisha Gilbert bakunze kwita Barafinda we byavuzwe ko agomba gusinya imyaka ibiri yo gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu, atanzweho miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo Bwiza yabazaga Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, iby’aya makuru, yavuze ko atari impamo. Byahuriranye n’ibyo Rayon Sports yanditse kuri Twitter yayo ivuga ko Bizimana Yannick atigeze agurishwa.

Rayon Sports yagize iti” Yannick Bizimana ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nkuko bamwe mu banyamakuru babitangaje. Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

Cyakora cyo n’ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatanze uruhande rwarwo muri iriya nkuru, abafana bayo ntibanyuzwe n’ibisobanuro bwatanze. Abenshi bakoresha urubuga rwa Twitter bemeje ko ubuyobozi bubabeshye.

Uwitwa Emmy yagize ati”Ariko mubona turi njiji? Muzakomeza kubakira kubinyo kugezaryari? Iyokinamico twarayihaze rwose.”

Richard na we ati”Gusa abaye yaragurishijwe mukavuga ibi mwazabyicuza !!! Nabandi niko bitangira bahakana . Iminsi ntihisha mubimenye.”

Mushimire Jean Claude na we yunzemo ati”Ntimukatubeshye kandi mujye mutinya Imana n’abarayon. Uwareba historique yanyu yo ku wa gatanu yaburaho izo cash zashyizweho? Ubwo nyine nyuma muzatubwira ko mwavuganye banabatije abakinyi bi Intare mubikubiye mu masezerano. Muhumure ikibuga kizivugira.”

Hari hashize icyumweru kirenga bihwihwiswa ko Yannick na Gilbert bombi bakina basatira izamu bari mu muryango werekeza muri APR FC, ahanini bitewe n’ibibazo by’amikoro byanatumye Rayon Sports itakaza abenshi mu bakinnyi bayo.

Magingo aya ibyo bibazo byatumye batandatu bahoze muri Rayon Sports barimo Eric Irambona, Eric Rutanga, Eric Iradukunda, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves na Michael Sarpong batandukana na yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *