Rutahizamu Yannick Bizimana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko yamaze gutandukana na yo akerekeza muri APR FC, akavuga ko mu ikipe nshya yagiyemo, agiye kujya arisha ifi inkoko.
Ibya Yannick Bizimana muri APR FC byatangiye kuvugwa mu byumweru bishize, gusa byongeye gufata indi ntera mu ijoro ryakeye nyuma y’amakuru yamenyekanye avuga ko uyu musore w’i Muhanga yamaze gutandukana na Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe akerekeza muri APR FC.
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahakaniye Bwiza ko Yannick yaba yamaze kugurishwa, ndetse Rayon Sports yahakanye ayo makuru inabinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Cyakora cyo n’ubwo ibya Yannick Rayon Sports na APR FC zabigize ubwiru, nyir’ubwite yamaze gushyira ku karubanda ayo makuru binyuze mu kiganiro yagiranye n’incuti ye bitaramenyekana uwashyize hanze amajwi yacyo.
Muri ayo majwi, Bizimana Yannick yumvikana abwira umukinnyi byamenyekanye ko ari Hakundukize Adolphe usanzwe ari Kapiteni wa AS Muhanga ko inzara yari igiye kumwicira muri Rayon Sports, muri APR FC akaba agiye kujya arisha ifi inkoko.
Yagize ati: “Timbiri … Bampemba miliyoni se, ntabwo bayampa, ntabwo bishoboka, ayo bazayaha ba fils na ba Bosco … Sha bangiriye neza noneho nari kuzapfiramo, amezi mba maze ntahembwa, ubu ngiye kujya ndisha ifi inkoko. Ni hatari noneho ngo bagiye gukinisha abana…”
Fils na Jado yavugaga ni Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bita Wakaso bombi bakinanye muri AS Muhanga na bo berekeje muri APR FC.
Bizimana Yannick akomeza avuga ko APR FC igiye kujya itwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, yemwe ngo n’iby’imibu na malaria, ngo kuko nta kipe n’imwe bazajya bahangana.
Uyu musore wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yahishuye ko yerekeje muri APR, mu gihe ‘historique’ ya Konti Rayon Sports ifite muri Cogebanque yagiye ahagaragara igaragaza ko 16h32 zo ku wa kane w’icyumweru gishize, konti ya Rayon Sports hashyizwe 20,000,000Rwf aturutse kuri Konti ya APR FC, akaba yari yo kugura umukinnyi bikekwa ko ari Yannick.
Magingo aya uretse Yannick Bizimana, Rayon Sports yamaze gutandukana n’abandi bakinnyi batandatu barimo Eric Rutanga wahoze ari Kapiteni wayo, Eric Irambona wahoze amwungirije, Kimenyi Yves wari umuzamu, Iradukunda Eric Radu, Michael Sarpong na Kakule Mugheni Fabrice.


