Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi yihanganishije abarundi k’urupfu rwa Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Pierre Buyoya wanabaye umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu gihe cy’imyaka 13 yihanganishije u Burundi n’abaturage babwo ku rupfu rwa mugenzi we, Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru azize indwara y’umutima.

Pierre Buyoya imyaka 70 y’amavuko, yabaye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi muri manda ebyiri zisa n’izikurikirana, ni ukuvuga kuva 1987 kugeza 1993 ubwo yasimburwa na Melchior Ndadaye wahise ahirikwa ku butegetsi abumazeho amezi atatu yonyine bituma Buyoya yongera kubwisubiza kugeza mu 2003.

Buyoya kuri ubu wibera mu mahanga aho bivugwa ko aba mu Bufaransa, muri mu 2018 yashyiriweho na Leta y’u Burundi impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha imushinja byo kuba ariwe wateguye umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993 akimara kumusimbura ku butegetsi. U Burundi bushinja Major Pierre Buyoya kuba ariwe wateguye iyi ‘coup d’etat’ yatumye yongera kwisubiza ubutegetsi.

Kugeza ubu Pierre Buyoya ni uwa mbere ku rutonde ruriho abantu 17 bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Perezida Ndadaye rwasohowe n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi mu kwezi k’Ugushyingo 2018.

Buyoya utajya akunda kumvikana mu itangazamakuru yongeye kumvikana aganira na Radiyo Ijwi rya Amerika kuri uyu wa Gatatu nyuma y’aho Guverinoma y’u Burundi itangarije ko Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye.

Buyoya mu butumwa bwe yahumurije umuryango wa Perezida Nkurunziza n’abaturage b’u Burundi muri rusange, akomeza asaba ko bakwitwararika muri ibi bihe bitari byiza igihugu kirimo kandi kugeza igihe Gen. Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa azarahirira gutangira imirimo ye hatabaye imvururu.

Uyu munyapolitiki yongeye gushimangira ubutumwa bwe abinyujije ku rubuga rwa Twitter , aho yasabye ko u Burundi bwarangwamo umutuzo muri iki gihe bugiye kuyoborwa na Guverinoma y’inzibacyuho ndetse no kurahira kwa Perezida watowe bikazaba mu mahoro. Akomeza asaba ko ibikorwa kurahira no gutangira imirimo kwa Perezida mushya byazaba mu mutuzo kandi bigakurikiza icyo amategeko agena.

Biteganyijwe ko Perezida mushya, Gen. Evariste Ndayishimiye watowe ku itariki 20 Gicurasi azarahirira gutangira kuyobora iki gihugu tariki 20 Kanama 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *