Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, umunyapolitiki akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabiye abakora umwuga w’ubwarimu ko bashyirirwaho isoko ryihariye bahahiraho ndetse bakanongezwa umushahara kuko uwo baherutse kongezwa ntacyo wigeze uzamura ku bushobozi bwabo.

Dr Frank Habineza yabisabye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite ubwo abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko batangaga raporo ku masuzuma bakoreye mu ntara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali kuva tariki 03 kugeza tariki 14 Gashyantare 2020 mu rwego rwo gusuzuma ibibazo biri mu burezi bw’u Rwanda.

Nyuma yo kugezwaho ibibazo byagaragaye mu burezi, Depite Frank Habineza yatanze ibitekerezo bitatu byafasha kubaka ireme ry’uburezi avuga ko kuba bidakorwa ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikomeza kudindira, asaba Leta y’u Rwanda ko yakora ibintu bitatu:

1. Gushyiraho isoko ryihariye rya mwarimu rimworohereza guhaha ku buryo nawe yazajya ahaha ku biciro bito nk’uko byakorewe abashinzwe umutekano (abasirikare, abapolisi n’abacungagereza.

2. Kugaburira ku mashuri abana biga bataha bagahabwa nibura igikoma cy’ibigoro cyangwa se kivanze saa yine za mugitondo (10:00) cyangwa saa sita z’amanywa (12:00).

3. Kongera umushahara wa mwarimu, kubera ko amafaranga aherutse kongerwaho byagaragaye ko atigeze yongera ubushobozi bwabo.

Muri Mutarama 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasubije icyifuzo abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bamaranye imyaka myinshi cyo kuba bakongererwa umushara kuko uwo bagenerwa utari ukijyanye n’igihe ku isoko, bigatuma imibereho yabo iguma hasi ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta.

Guverinoma yabongereye 10% kuyo bahembwaga ariko nyuma bagiye bagaragaza ko aya yongereweho n’ubundi akiri make.

Dr Frank Habineza wari wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka mu Rwanda ni umwe mu banyepolitiki bakunda kumvikana batanga ibitekerezo bitandukanye ku ngingo zimwe na zimwe ziba zagarutsweho n’bagize Guverinoma mu nteko ishinga amategeko, ubundi akabitanga binyuze mu ishyaka rya ‘Democratic Green Party’ abereye umuyobozi.

Soma Izindi Nkuru

74 Responses

  1. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ni ki gishya se azanye?Byose si ibitekerezo bya RPF-Inkotanyi?!Kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa uko amikoro y’igihugu abonetse?!

      Ntugapinge ariko.Yakoze kubyibutsa

    2. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Ntugapinge ariko.Yakoze kubyibutsa

    3. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Uwaguha umushahara wa Mwarimu wo muri primary ngo abe ariwo ugutunga ukwezi kose ayo magambo yagushiramo.

      1. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
        Nyakubahwa Habineza ibyavuga birakwi kuko urebye kwisoko ibihumbi 44000 ntacyo bikimaze Kandi umwuga wuburezi numwuga wakagobye guhabwa agaciro kuko umuntu akorayishimye Kandi mpamyako abakora kariya kazi ariko baba babuze uko bagira bakemera kugakora ariko bongereye Mwarimu yakoresha imbaraga ziwe zose nawe bwira uburyo wakwigisha neza bari kugusohora munzu cg abana baburaye .

    4. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Uwaguha umushahara wa Mwarimu wo muri primary ngo abe ariwo ugutunga ukwezi kose ayo magambo yagushiramo.

    5. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Umwarimu uhembwa 45000 bivuze yongerewe 4500 ubundi agakora akazi yishimye!!

    6. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Umwarimu uhembwa 45000 bivuze yongerewe 4500 ubundi agakora akazi yishimye!!

  2. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ni ki gishya se azanye?Byose si ibitekerezo bya RPF-Inkotanyi?!Kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa uko amikoro y’igihugu abonetse?!

  3. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ni ki gishya se azanye?Byose si ibitekerezo bya RPF-Inkotanyi?!Kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa uko amikoro y’igihugu abonetse?!

  4. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ni ki gishya se azanye?Byose si ibitekerezo bya RPF-Inkotanyi?!Kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa uko amikoro y’igihugu abonetse?!

  5. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Hon.Dr.Habineza urimo neza rwose,igihe cyose mwalimu atishimye,umunyeshuri afite intara ntabwo uburezi bushoboka

  6. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Hon.Dr.Habineza urimo neza rwose,igihe cyose mwalimu atishimye,umunyeshuri afite intara ntabwo uburezi bushoboka

  7. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ngiyi intumwa nyayo Abanyarwanda twifuza.

  8. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ngiyi intumwa nyayo Abanyarwanda twifuza.

  9. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ibi Habineza avuga ni ukuri pe amafaranga bongeje mwalimu ntaho yamukura cyangwa agire aho amugeza kabisa

  10. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ibi Habineza avuga ni ukuri pe amafaranga bongeje mwalimu ntaho yamukura cyangwa agire aho amugeza kabisa

  11. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ariko nkawe fofo ni gute umudepite atanga igitekerezo ukagipinga
    Muri kurwego rumwe koko?

  12. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ariko nkawe fofo ni gute umudepite atanga igitekerezo ukagipinga
    Muri kurwego rumwe koko?

  13. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ahubwo se icyo atazanye ni iki? Hari aho wari warigeze wumva umuntu usabira mwarimu kongezwa umushahara? Ngo bamuhaye 10%? Ibaze kongezwa ibihumbi bitarenze bine warangiza ukabishyira mu itangazamakuru?

  14. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ahubwo se icyo atazanye ni iki? Hari aho wari warigeze wumva umuntu usabira mwarimu kongezwa umushahara? Ngo bamuhaye 10%? Ibaze kongezwa ibihumbi bitarenze bine warangiza ukabishyira mu itangazamakuru?

  15. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Idiot @fofo

  16. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Idiot @fofo

  17. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Erega si Mwarimu wongejwe ni umukozu wa Leta wese ex(abaganga etc).

  18. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Erega si Mwarimu wongejwe ni umukozu wa Leta wese ex(abaganga etc).

  19. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Hon HABINEZA ari kureba kure. Inyongera ya 4000frw ni igitonyanga mu nyanja. Ubundi umwarimu yagombye guhera kuri 80’000frw

    1. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Ndabona izi ngamba zitazamura uburezi! Gusa zazamura imibereho myiza. Kubwanjye harebwa za programmes zigishwa ku byiciro byose,kwigisha abarimu, kubakurikirana, gubaha ibikoresho nkenerwa bihagije,Ubucucike,kumenyereza abana kwishakishiriza ubumenyi etc…

        Ndagusubiza Baz.mwarimu agomba guhembwa umushara wagira icyo umufasha mubuzima.kugirango nawe afashe abana kugira aho bigeza. Ese utagira aho yigejeje wakwitegako aricyo yafasha abandi.ntiwakwitegako umuhinzi aguhingira neza igihe wamwicishije inzara.ukamuha ibikoresho namabwiriza gusa munda harimo ubuse.

      2. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
        Ndagusubiza Baz.mwarimu agomba guhembwa umushara wagira icyo umufasha mubuzima.kugirango nawe afashe abana kugira aho bigeza. Ese utagira aho yigejeje wakwitegako aricyo yafasha abandi.ntiwakwitegako umuhinzi aguhingira neza igihe wamwicishije inzara.ukamuha ibikoresho namabwiriza gusa munda harimo ubuse.

    2. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Ndabona izi ngamba zitazamura uburezi! Gusa zazamura imibereho myiza. Kubwanjye harebwa za programmes zigishwa ku byiciro byose,kwigisha abarimu, kubakurikirana, gubaha ibikoresho nkenerwa bihagije,Ubucucike,kumenyereza abana kwishakishiriza ubumenyi etc…

    3. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Ndabona izi ngamba zitazamura uburezi! Gusa zazamura imibereho myiza. Kubwanjye harebwa za programmes zigishwa ku byiciro byose,kwigisha abarimu, kubakurikirana, gubaha ibikoresho nkenerwa bihagije,Ubucucike,kumenyereza abana kwishakishiriza ubumenyi etc…

    4. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
      Ndabona izi ngamba zitazamura uburezi! Gusa zazamura imibereho myiza. Kubwanjye harebwa za programmes zigishwa ku byiciro byose,kwigisha abarimu, kubakurikirana, gubaha ibikoresho nkenerwa bihagije,Ubucucike,kumenyereza abana kwishakishiriza ubumenyi etc…

  20. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Hon HABINEZA ari kureba kure. Inyongera ya 4000frw ni igitonyanga mu nyanja. Ubundi umwarimu yagombye guhera kuri 80’000frw

  21. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Muge mwibuka n’Abakozi bashinzwe Amashyamba nk’intangiriro y’ibidukikije isoko y’ubuzima,nabo babayeho nka Mwalimu kdi nabyo bigira ingaruka Ku kubungabunga ibyo bashinzwe.

  22. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Muge mwibuka n’Abakozi bashinzwe Amashyamba nk’intangiriro y’ibidukikije isoko y’ubuzima,nabo babayeho nka Mwalimu kdi nabyo bigira ingaruka Ku kubungabunga ibyo bashinzwe.

  23. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    IBITEKEREZO BYE NIBYIZA BIKWIYE KUREBERWA MUMIKORO IGIHUGU GIFITE.. IKINDI NUKO BURYA UBUZIMA BW,IGIHUGU BWOSE BUSHINGIYE KURI MWARIMU ABARIMU NIBAFATWE NEZA BE GUHABWA BUCYE NGENDE ABABISHINZWE BABIHE UMUGISHA.

  24. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    IBITEKEREZO BYE NIBYIZA BIKWIYE KUREBERWA MUMIKORO IGIHUGU GIFITE.. IKINDI NUKO BURYA UBUZIMA BW,IGIHUGU BWOSE BUSHINGIYE KURI MWARIMU ABARIMU NIBAFATWE NEZA BE GUHABWA BUCYE NGENDE ABABISHINZWE BABIHE UMUGISHA.

  25. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Kbs;dr.Frank ibyo avuga ni ukuri:uzi kujya ku isoko uhembwa 4oooo,ukahahurira n’uhembwa 400000!Igitekerezo cye gisuzumwane ubushishozi.

  26. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Kbs;dr.Frank ibyo avuga ni ukuri:uzi kujya ku isoko uhembwa 4oooo,ukahahurira n’uhembwa 400000!Igitekerezo cye gisuzumwane ubushishozi.

  27. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ibyo avuga nibyo ariko Aho bakwiye kurebana ubushishozi ni ku mwarimu u uhemberwa A2 kuko Leta izamura 10% ku barimu muri rusange uwahembwaga menshi nubundi usanga ariwe wongejwe Kandi rwose ibihumbi 40000 n’ibiciro biri hanze aha ntibijyanye pe
    igitekerezo change rero nuko babanza bakazamura uhemberwa A2 bakamwegereza abandi bakamuha nibura nka Rwf 70000 abandi bakaba babaretse kuko bo ntabwo bikabije murakoze

  28. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ibyo avuga nibyo ariko Aho bakwiye kurebana ubushishozi ni ku mwarimu u uhemberwa A2 kuko Leta izamura 10% ku barimu muri rusange uwahembwaga menshi nubundi usanga ariwe wongejwe Kandi rwose ibihumbi 40000 n’ibiciro biri hanze aha ntibijyanye pe
    igitekerezo change rero nuko babanza bakazamura uhemberwa A2 bakamwegereza abandi bakamuha nibura nka Rwf 70000 abandi bakaba babaretse kuko bo ntabwo bikabije murakoze

  29. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Uyu mugabo ninjiji kabisa ubuse ubona abarimu aribo babayeho nabi ? Ese kutavugira abantu bamaze imyaka irenga itanu mubushomeri ? Urigicucu kabisa.

  30. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Uyu mugabo ninjiji kabisa ubuse ubona abarimu aribo babayeho nabi ? Ese kutavugira abantu bamaze imyaka irenga itanu mubushomeri ? Urigicucu kabisa.

  31. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  32. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  33. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  34. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  35. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Dr Frank Habineza ndamushimiye kubwo gutekereza kuba abarimu bazamurirwa umushahara ndetse bagahabwa isoko bahahiramo kubiciro biri hasi. igitekerezo ni inyamibwa hasigaye kukigaho kigashyirwa mubikorwa

  36. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Dr Frank Habineza ndamushimiye kubwo gutekereza kuba abarimu bazamurirwa umushahara ndetse bagahabwa isoko bahahiramo kubiciro biri hasi. igitekerezo ni inyamibwa hasigaye kukigaho kigashyirwa mubikorwa

  37. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  38. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwambwira umuntu uhembwa umushahara uhagije? Mwarimu siwe uhembwa make wenyine nahandi henshi nuko ahubwo se ko duteta abashomeri batanabona igihumbi kukwezi ko ntawubatekerezaho.

  39. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Nibyo rwose mwalimu yagakwiye guhera kumushahara ufatika Honda Habineza arimo neza kuko usanga ubuzima burihasi

  40. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Nibyo rwose mwalimu yagakwiye guhera kumushahara ufatika Honda Habineza arimo neza kuko usanga ubuzima burihasi

  41. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Kuzamurs imibereho biri ku isonga maze uburezi bukabona kugira ireme

  42. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Kuzamurs imibereho biri ku isonga maze uburezi bukabona kugira ireme

  43. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Fofo!!!???? Ntasoni ibyo horable avuga nibyo kuko birababaje kuko umushahara wa primary teacher utangana byibura na communication ya S.E w’umurenge.

  44. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Fofo!!!???? Ntasoni ibyo horable avuga nibyo kuko birababaje kuko umushahara wa primary teacher utangana byibura na communication ya S.E w’umurenge.

  45. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    uvuguruza ikigitekerezo cya minister yaba adakunda uburezi kandi minister igitekerezo cye nikizima bacyigane ubushishozi bwinshi!!!

  46. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    uvuguruza ikigitekerezo cya minister yaba adakunda uburezi kandi minister igitekerezo cye nikizima bacyigane ubushishozi bwinshi!!!

  47. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Abagerageza kwegera mwarimu,biriya Hon Habineza yavuze birakwiye,n’abandi muramutse mwegereye mwarimu wa primary wigisha mu kigo cya leta,nawe honorable wamuba inyuma kuri kiriya gitekerezo.

    Murakoze.

  48. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Abagerageza kwegera mwarimu,biriya Hon Habineza yavuze birakwiye,n’abandi muramutse mwegereye mwarimu wa primary wigisha mu kigo cya leta,nawe honorable wamuba inyuma kuri kiriya gitekerezo.

    Murakoze.

  49. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwarimu bajye bamureka azatanga ibingana n’ibyo yahawe.

  50. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwarimu bajye bamureka azatanga ibingana n’ibyo yahawe.

  51. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwarimu akwiriye kutajya munsi ya 80 000 kuko niyo byibura yamufasha gukodesha inzu guhahira umuryango byibura.

  52. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwarimu akwiriye kutajya munsi ya 80 000 kuko niyo byibura yamufasha gukodesha inzu guhahira umuryango byibura.

  53. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ariko Baz uri muzima?ibyo ubivuze nk’umuturage Dr Frank yavuze nk’umunyepolitike ibyo uvuga ntubizi.Let nikore biriya maze urebe kera mwalimu niwe wahembega none ubu??????

  54. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ariko Baz uri muzima?ibyo ubivuze nk’umuturage Dr Frank yavuze nk’umunyepolitike ibyo uvuga ntubizi.Let nikore biriya maze urebe kera mwalimu niwe wahembega none ubu??????

  55. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ubuse abona mwarimu ariwe ubabaje? Ko itibajije kubashomeri batabona nigihumbi ku kwezi Kandi babumazemo imyaka isaga itanu?

  56. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ubuse abona mwarimu ariwe ubabaje? Ko itibajije kubashomeri batabona nigihumbi ku kwezi Kandi babumazemo imyaka isaga itanu?

  57. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ubuse abona mwarimu ariwe ubabaje? Ko itibajije kubashomeri batabona nigihumbi ku kwezi Kandi babumazemo imyaka isaga itanu?

  58. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Ubuse abona mwarimu ariwe ubabaje? Ko itibajije kubashomeri batabona nigihumbi ku kwezi Kandi babumazemo imyaka isaga itanu?

  59. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwiriwe! Nanjye rwose umwarimu ndumva bazamuzamura bakamuhera kuri 90000frw cyanecyane uwigisha primary kuko urebye akazi akora karenze akabandi bakozi Bose babaho. guform umwana utaramenya kwandika nokuvuga akazavamo umuntu ukomeye ntago byoroshye.

  60. Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
    Mwiriwe! Nanjye rwose umwarimu ndumva bazamuzamura bakamuhera kuri 90000frw cyanecyane uwigisha primary kuko urebye akazi akora karenze akabandi bakozi Bose babaho. guform umwana utaramenya kwandika nokuvuga akazavamo umuntu ukomeye ntago byoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *