Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yategetse ko guhera kuri uyu wa 13 Kamena 2020 ibendera ry’u Rwanda n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari muri iki gihugu yururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo kunamira Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi.
Nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga, aya mabendera azakomeza kuguma hagati kugeza ubwo Pierre Nkurunziza azashyingurirwa.
Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Pierre Nkurunziza yapfiriye mu bitaro bya Karuzi tariki ya 8 Kamena 2020, yishwe n’indwara y’umutima. Yari afite imyaka 55 y’amavuko. Biteganyijwe ko azashyingurwa tariki ya 15
Kamena.
U Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya ni byo bihugu bimaze gutangaza ko amabendera yabyo yururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi ndetse n’Umuryango wa Nkurunziza kumwunamira.


