nintchdbpict000493565108_1592213560679.jpg

Umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 29 Gicurasi 2019, hagaragaye umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi, Peter Mutharika. Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yari agiye kurahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mugi wa Blantyre ufatwa nk’uwa kabiri ukomeye.

Icyo gihe Ibiro Ntaramakuru nka AFP ndetse n’ibitangazamakuru nka The Sun biti: “Umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi!”

Uyu murinzi tutabashije kumenya amazina ye, yari ahagaze hejuru y’imodoka ya Mutharika, yambaye ingofero ikozwe mu cyuma, yambaye amadarubindi abiri, afite imbunda mu ntoki, yambaye amatoroshi, imyenda ya gisirikare, ku ntugu hari udukoresho tuzirinda dusa n’uduteyeho utwuma tujomba (utwo tukaba twari no ku ngofero), ikindi kandi yambaye akarindamasasu kazwi nka ‘Bulletproof’ mu Cyongereza.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, ni umusore w’ibigango ufite akaboko kanini cyane, kari hafi yo guca ishati yambaye. Abumbye umunwa nk’utajya aseka. Ibindi ni muri aya mafoto:

nintchdbpict000493565108_1592213560679.jpg

nintchdbpict000493659320_1592213718297.jpg

nintchdbpict000493476417_1592213976510.jpg

nintchdbpict000493476417_1592213868248.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi-Amafoto
    Hahhhh twizereko yamurinda urupfuse! Oya ni ibikabyo nk’ibyo nkunda kubona mumirima y’amasaka!

  2. Umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi-Amafoto
    Hahhhh twizereko yamurinda urupfuse! Oya ni ibikabyo nk’ibyo nkunda kubona mumirima y’amasaka!

  3. Umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi-Amafoto
    IKIBAZO NI UKO NABO BAJYA BAPFA NK’ABAHINZI AKA MUHANZI ATI ” URARUTINYA UGAPFA WAKIEGEMBYA UGPFA,UJYA GUSENGA UGAPFA WATEREKERA UGAPFA AHO NIHO HAMBEREYE URUJIJO” Jean Baptiste BYUMVUHORE. UBURINZI BUKOMEYE CYANE NI UBUKOZWE N’UWITEKA KUKO NGO N’IYO USINZIRIYE,UVUYE MU MUBIRI CYANGWA WITABYE IMANA UBUZIMA BWAWE BUKOMEREZA AHANDI SELON LA BIBLE.

  4. Umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi-Amafoto
    IKIBAZO NI UKO NABO BAJYA BAPFA NK’ABAHINZI AKA MUHANZI ATI ” URARUTINYA UGAPFA WAKIEGEMBYA UGPFA,UJYA GUSENGA UGAPFA WATEREKERA UGAPFA AHO NIHO HAMBEREYE URUJIJO” Jean Baptiste BYUMVUHORE. UBURINZI BUKOMEYE CYANE NI UBUKOZWE N’UWITEKA KUKO NGO N’IYO USINZIRIYE,UVUYE MU MUBIRI CYANGWA WITABYE IMANA UBUZIMA BWAWE BUKOMEREZA AHANDI SELON LA BIBLE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *