Musanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu yatemye mugenzi we, yishyikiriza Polisi

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryakeye, Uwiringiyimana Anastase ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora, mu kagari ka Gakoro, mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze; yatemye uwitwa Mutuyimana Gracien wari ushinzwe umutekano by’agateganyo mu mudugudu wa Gahama muri kariya kagari ahita amwica.

Mukankusi Eugenie uyobora akagari ka Gakoro, yabwiye BWIZA ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 13 Kamena, Uwiringiyimana w’imyaka 31 y’amavuko yari yakubise akanatema umugore we witwa Muhawenimana kuri ubu urwariye ku kigo Nderabuzima cya Karwasa.

Uwiringiyimana n’umugore we ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kutumvikana ku mitungo mike bari basigaranye, nyuma y’uko ngo bari bafite uko babayeho nyuma bakaza gukena.

Ubukene ngo bwatumye umugabo atangira kujya ashinja umugore we wabaga wagiye gucuruza avoka gutaha amajoro, bituma amakimbirane yabo yiyongera.

Gitifu wa Gakoro yakomeje avuga ko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubuyobozi bw’akagari bwiyambaje inzego z’umutekano zirimo DASSO na Polisi ngo zijye gufata Uwiringiyimana, ariko ntizabigeraho kuko yaje kuzicika.

Uwiringiyimana ngo yatangiye kwigamba ko azatema umukuru w’umudugudu wa Murora n’abamushyigikiye bose, amushinja kumutangira amakuru, nk’uko umuyozi w’akagari yakomeje abisobanura.

Ati”Yakomeje kuvuga ko azica mudugudu, avuga ko ari we wamutangiye amakuru, ngo ntabwo yagombaga kumutangira amakuru batabanje kubiganira.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko Uwiringiyimana ari kubungana umupanga ahiga umukuru w’umugudu ngo amuteme, batangiye gushakisha mu ibanga aho yaba yihishe kugira ngo bamute muri yombi. Ni nyuma y’inama yakozwe yari igamije gushaka buryo ki yafatwamo.

Mutuyimana Gratien ngo yatemwe nyuma y’uko yari amaze guhamagara kuri terefoni umuyobozi w’akagari amumenyesha aho Uwiringiyimana yari ari.

Mukankusi yabihamije agira ati”Nyakwigendera yari yavuze ati njyewe nakwitembereza ngashaka ahantu yaba ari, kandi njyewe n’aho yambona ntabwo yankeka. Saa moya rero ni bwo Nyakwigendera yampamagaye ambwira ati wa muntu ndamubonye, ati nshakira irondo rize ritwegere ridufashe. Birashoboka ko yampamagaye n’ijwi rirenga undi akamwumva kuko yari hafi ye. Nyuma y’iminota nk’icumi ampamagaye mudugudu we yahise ampamagara arambwira ati Mutuyi arapfuye, Uwiringiye aramutemye.”

Abajijwe ahi uwatemye mugenzi we aho yaba ari, umuyobozi w’akagari ka Gakoro yasubije ko Uwiringiyimana Anastase bamubuze, gusa amakuru yizewe agera kuri BWIZA aravuga ko yamaze kwishyikiriza Station ya Polisi ya Cyanika mu karere ka Burera.

Mangingo aya umurambo wa Mutuyimana wishwe afite imyaka 35 y’amavuko wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, aho wagiye gukorerwa isuzuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *