eaq1ec-xyaa879v.jpg

Inama y’Abaminisitiri yorohereje ubukerarugendo, yemerera hoteli kwakira inama

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 16 Kamena 2020 muri Village Urugwiro hateranye inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo ibyemezo birimo korohereza ubukerarugendo n’inama zikorerwa mu mahoteli.

Iyi nama yemeje ko ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bwemewe ndetse na mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye; baba baje ku giti cyabo cyangwa mu matsinda. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

Hoteli zemerewe kwakira inama ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Inama y’abaminisitiri kandi yemeje ko imihango yo gushyingira yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Guherekeza uwapfuye bikorerwa mu nsengero biremewe ariko nabyo ntibirenze abantu 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni yo izatangaho amabwiriza arambuye.

Insengero zirakomeza gufungwa ariko abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira Covid-19 mu rwego rwo kwitegura ko zishobora gufungura mu Nama y’Abaminisitiri itaha bitewe n’ikizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Kamena yashimangiye ko kuva cyangwa kujya mu turere twa Rusizi na Rubavu bikibujijwe, hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima.

Indi Nama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana tariki ya 2 Kamena 2020. Yafatiwemo ibyemezo byari bitegerejwe cyane birimo gukomorera ingendo hagati y’intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, moto zemererwa gutwara abagenzi. Inama itaha iteganyijwe nyuma y’iminsi 15 iyi yateranye kuri uyu wa 16 ibaye.

Ibyemezo byose byafashwe

eaq1ec-xyaa879v.jpg

eaq1fccwaaafh3v.jpg

eaq1ha9wkaakdss.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Inama y’Abaminisitiri yorohereje ubukerarugendo, yemerera hoteli kwakira inama
    Ariko iri nirya yobera rikomeye ry’ukwemera nka ryarindi padiri ajya avuga, abantu barahezwa murugo abandi bagahabwa amayira yambuka bajya kuzana imari washaka kuvuga ngo n’itiku, ariko Akarere ka Rubavu niryari bamwe batambuka banyuze za nzira zitemewe bita njiyapanya, ni ryari abaturage batatunze intoki aho bita mu mbugangari cyane imidugudu nk’uwu mutekano ahari umugore ukiri muto wambuka ijoro n’amankwa atanyuze mu nzira yemewe kandi mudugudu na mutwarasibo bakamuhishira kubera udufranga abapfumbatiza, uwo azanye corona ninde utafatwa? ese ko umugabo ar’umudozi ko ahura n’abantu benshi ninde atakwanduza ko nawe yicecekeye? ese abana be cg basaza be na barumuna be ko babana na bantu kuki batabanduza, abo ajyana congo dore ko ise na nyina wabo yabajyanye baguma yo, naho we iriya nzira nitadukiza izamara benshyi. BAYOBOZI NI MUKORESHE UKURI TURWANYE CORONAVIRUS.

  2. Inama y’Abaminisitiri yorohereje ubukerarugendo, yemerera hoteli kwakira inama

  3. Inama y’Abaminisitiri yorohereje ubukerarugendo, yemerera hoteli kwakira inama

  4. Inama y’Abaminisitiri yorohereje ubukerarugendo, yemerera hoteli kwakira inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *