Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’umurenge wa Nyange-Bushaza uherereye muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Kirundo, bavuga ko bafite impungenge ku mutekano w’ubuzima bwabo, ngo kuko hari abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bababwira ko bazabica.

Abavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo barimo uwitwa Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu.

Mu ibaruwa aba bombi bandikiye Umushinjacyaha Mukuru mu Ntara ya Kirundo, bamumenyesheje impungenge zabo ku mutekano wabo. Muri iyo baruwa bashyira mu majwi Elias Nkurunziza uyobora umurenge wa Nyange-Busoro cyo kimwe na AndrĂ© Minani ushinzwe Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD muri Komini ya Kirundo babashinja kubabwira kenshi ko bazabica.

Ni ibaruwa aba bombi banandikiye Guverineri w’Intara ya Kirundo, Komiseri wa Polisi muri iyo ntara ndetse n’abayobozi ba Komini babamenyesha akaga ubuzima bwabo burimo.

Radiyo RPA dukesha iyi nkuru, ivuga ko Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu bakangishwa kuzicwa bazira kwamagana ihohoterwa ritandukanye, harimo gukubitwa, gufungwa n’ubwicanyi byagiwe bikorerwa abenshi mu batavuga rumwe na CNDD-FDD.

Ibi birajyana n’amakuru yakunze kumvikana mu gihugu cy’u Burundi mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, aho abatavuga rumwe na Leta y’iki gihugu bakunze kumvikana bavuga ko bahohoterwa n’ishyaka CNDD-FDD binyuze cyane mu Mbonerakure.

Umuyobozi w’Imbonerakure muri Nyange-Bushaza na we ashinjwa gutera ubwoba abahatanira kuyobora umurenge.

Gérard Niyokindi, umushinjacyaha wo mu ntara ya Kirundo ubwo RPA yamubazaga ibya bariya bayobozi, yavuze ko adashobora kugira icyo atangariza kuri Radiyo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    cyakora bwiza murinjiji cyane

  2. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    cyakora bwiza murinjiji cyane

  3. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    Izi bazita Interahamwe za CNDD/FDD, zamaze abatutsi zo karindagira!

  4. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    Izi bazita Interahamwe za CNDD/FDD, zamaze abatutsi zo karindagira!

  5. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    Igitangaje nuko abakuru ba CNDD FDD,barimo Rip Nkurunziza na general bavuga ko ari abarokore.Ntabwo rwose politike ishobora kujyana n’uburokore.Ushaka kuba umukristu nyakuri,areka politike nkuko Yesu yasize abujije abakristu kwivanga mu byisi.

  6. Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD
    Igitangaje nuko abakuru ba CNDD FDD,barimo Rip Nkurunziza na general bavuga ko ari abarokore.Ntabwo rwose politike ishobora kujyana n’uburokore.Ushaka kuba umukristu nyakuri,areka politike nkuko Yesu yasize abujije abakristu kwivanga mu byisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *