Igihugu cya Sudani y’Epfo cyamaze gufatirwa ibihano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kizira kuba kimaze imyaka itatu kidatanga umusanzu wacyo muri uyu muryango.
Iki gihugu cyo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyahanishijwe kutazongera kwitabira inama z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gihe cyose kizaba kitaratanga ibirarane by’umusanzu w’imyaka itatu ungana na $9,191,234.4.
Sudani y’Epfo yemeje ibihano yafatiwe na AU, binyuze mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Itangazo rivuga ko iki gihugu cyamaze kugezwaho ibihano cyafatiwe, kikemeza ko kizakomeza kuba umunyamuryango wa AU nk’uko bisanzwe, n’ubwo kitemerewe kujya cyitabira inama z’umuryango nk’ibindi bihugu binyamuryango.
Itangazo riragira riti “Tubabajwe no kumenyesha abantu bose ko Sudani y’Epfo ari kimwe mu bihugu byafatiwe ibihano na AU kubera kudatangamo umusanzu wayo w’amafaranga. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irabamenyesha ko iri gukorana na Minisiteri y’imari mu gukemura iki kibazo, bitari muri AU gusa ahubwo no mu yindi miryango yo mu karere.”
Iri tangazo ryagiye ahagaragara nyuma y’uko abadipolomate 16 ba Sudani y’Epfo bangiwe kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye ku itariki 16 Kamena 2020 .
Sudani y’Epfo yemejwe nk’umunyamuryango wa 54 wa Afurika yunze Ubumwe muri Nyakanga 2011, nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge kitandukanya na Sudani ya Ruguru.

4 Responses
Sudani y’Epfo yafatiwe ibihano izira kudatanga umusanzu muri AU
Murambabarira rwose…
Bano bayobozi bo muri South Soudan bajya bancumuza kk mbona bameze nk’imbobo.
Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera …kugira abayobozi bamwaye ntekereza ko bitera igikomere. Mana ushimwe kuba waraduhaye abayobozi bari smart.