Ibitero Inyeshyamba za ADF zagabye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, byaguyemo abantu 19 nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri kiriya gihugu.
Mu bishwe harimo abantu icyenda bashimuswe na ziriya nyeshyamba ku wa gatanu w’icyumweru gishize, mbere y’uko imirambo yabo iboneka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ejo ku cyumweru. Ni amakuru yemejwe na Donat Kibwana, Umuyobozi mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wongeyeho ko imurambo y’abishwe yamaze gushyingurwa.
Bukeye bwaho ku wa gatandatu Inyeshyamba za ADF na bwo zagiye mu giturage cya Bukaka kiri mu gace ka Ituri, zihica abantu 10 nk’uko umuyobozi muri kariya gace witwa Bananilao Tchabi yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Ituri, Raphael Bon Benogo, yavuze ko “Abishwe barimo abagabo batanu, abagore babiri n’abana babiri. Bamwe bicishijwe imipanga abandi bicishwa imbunda.”
Uretse bariya baturage bishwe na ADF, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nanone imitwe yitwaje Intwaro itandukanye yagabye igitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy’amajyepfo y’igihugu, zica abasirikare babiri ba Leta.
Inyeshyamba za ADF zishinjwa kugira uruhare rw’abarenga 500 bo mu gace ka Beni zimazemo igihe zihanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
ADF kimwe n’indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifite umuzi ku ntambara ebyiri za Congo zabaye mu myaka ya za 90 zikaninjiramo ibihugu by’u Rwanda na Uganda.
Mu mwaka ushize ingabo za Congo Kinshasa zatangije ibitero simusiga byo guhiga ADF n’indi mitwe yitwaje Intwaro, nyuma y’uko iyo imitwe yakunze kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abantu benshi muri kariya karere kuri ubu kanibasiwe n’intambara zishingiye ku moko.
Umutwe w’inyeshyamba za ADF ugizwe ahanini n’abayisilamu, ukaba waratangiriye mu gihugu cya Uganda mu myaka ya za 90 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Mu 1995 ni bwo wimukiye mu mashyamba ya Congo Kinshasa yahise ahinduka ibirindiro byawo.


