Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama

Sangiza iyi nkuru

Nkurunziza Simon w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 24 Kamena 2020 yakubitiwe mu kabari ka Kalinda Vincent ashinjwa kwiba inyama.

Mukuru w’uyu mwana, Niyonsaba Theoneste avuga ko murumuna we yari ajyanye na nyina mu masaka, nyuma agaruka mu rugo afite ubwatsi bw’inka. Nyuma ngo abarimo nyir’akabari baje gufata uwo mwana mu rugo baramutwara bajya kumukubita. Ati: “Bamukubise nta kintu bigeze batubwira”.

Nyuma yo gukubitwa, Niyonsaba na mukuru we Denys Nsengimana ngo babonye Nkurunziza agarutse mu rugo ari kurira ndetse yakomerekejwe ku jisho.

Niyonsaba avuga ko Kalinda yacuruzaga akabari ku muhanda mbere y’uko Leta ishyiraho amabwiriza yo gukumira utubari mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ngo byabaye ngombwa ko Kalinda yimurira ibyo bikorwa birimo gucuruza ikigage no kotsa inyama mu giturage, aho amaze igihe abikorera rwihishwa.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa kane yatangaje ko Kalinda Vincent w’imyaka 30 y’amavuko yamaze gutabwa muri yombi, akaba afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Gasaka. Akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Nkurunziza wakubiswe we ari kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kigeme.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Nyirakabari nahanwe ubwo nubugome bukabije.

  2. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Nyirakabari nahanwe ubwo nubugome bukabije.

  3. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Nyirakabari nahanwe ubwo nubugome bukabije.

  4. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Nyirakabari nahanwe ubwo nubugome bukabije.

  5. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Ntibyoroshye. Abantu bimuriye utubari mungo birabangamye kabisa. Badukize n utubari tukigaragara no muyindi midugudu

  6. Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama
    Ntibyoroshye. Abantu bimuriye utubari mungo birabangamye kabisa. Badukize n utubari tukigaragara no muyindi midugudu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *