Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, yashimiye ababaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye wari umazemo ibyumweru birenga bibiri, barimo na Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj Evariste Ndayishimiye.
Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yapfuye ku wa 08 Kamena uyu mwaka aguye mu bitaro bya Karusi, mbere yo gushyingurwa mu mujyi wa Gitega ku wa gatanu tariki ya 26 Kamena.
Guverinoma y’u Burundi mu itangazo rimubika yasohoye nyuma y’umunsi umwe yitabye Imana, yavuze ko yazize uguhagarara k’umutima mbere y’uko hasohoka amakuru yemeza ko yazize icyorezo cya Covid-19.
Mu butumwa Madamu Nkurunziza yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye ababaye hafi umuryango we agira ati” Mu izina ry’umuryango wacu, Nshimiye mbikuye ku mutima mwe mwese mwatubaye hafi mukatwihanganisha muri ibi bihe bigoye. Ndashimira cyane cyane Leta y’Uburundi, mpereye kuri Nyiricyubahiro GĂ©neral Ndayishimiye Evariste. Imana ibahe umugisha cyane. Ibi bihe natwe bitwigishe gutegura iherezo ryacu.”
Ku wa gatanu ubwo yari yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma umugabo we wabereye kuri Stade Ingoma mu mujyi wa Gitega, Mme Denise Nkurunziza yagaragaje ko yishimiye kuba umugabo we yararangije urugendo yari afite mu Isi neza, anavuga ko yishimira kuba umugabo we yarapfuye atarigeze ahemukira abaturage b’u Burundi.
Yagize ati: ” Yakunze kuvuga ko ikibi atari ugupfa ahubwo ari ugupfa nabi, umuryango ukawupfira nabi. Nimureke dushime Imana kuko agiye atarigeze aduhemukira kandi atarahemukiye n’igihugu, kuko iyo ahemukira igihugu twari kuba hano ariko kandi dufite ipfunwe. Turishimira ko yarangije urugendo neza, adapfuye urw’agashinyaguro, akarangiriza mu Mana.”
Mme Nkurunziza yanasabye abantu kutarizwa n’urupfu rw’uwari umugabo we, ahubwo asaba ko buri wese yakwiririra kugira ngo na we azagire iherezo ryiza.
Pierre Nkurunziza witabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko, yasigiye uwari umugore we abana batanu babyaranye, barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.


