91845

Uturere 6 turashinjwa gukoresha nabi amafaranga yagenewe kubakira abacitse ku icumu

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yatanze umuburo ku turere dutandatu dushinjwa gucunga nabi amafaranga yagenewe kubaka amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama yabaye kuwa Kabiri, itariki ya 11 Ugushyingo, PAC yavuze ko uturere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rusizi, na Rubavu twakoresheje nabi amafaranga agera kuri miliyari 1,1 kuva nibura mu 2017, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta.

Amafaranga yatanzwe binyuze muri Minisiteri y’ubumwe bw’igihugu n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), byari biteganijwe ko azatera inkunga kubaka no gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yanenze uturere kuba twararenze ku mabwiriza ya guverinoma.

Muhakwa yagize ati: “Uturere ntabwo twashyize imbere iki kibazo kandi bujyana ahandi amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, twirengagije amabwiriza yerekeye kubaka inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside”.

Akarere ka Ruhango kakoresheje nabi igice kinini cy’amafaranga, agera kuri miliyoni 741, mu gihe Rubavu yakoresheje nabi miliyoni 266. Nyamasheke yakoresheje nabi amafaranga agera kuri miliyoni 51, Rusizi, miliyoni 45,7 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Nyamagabe na Nyuguru bivugwa ko bakoresheje nabi miliyoni 14 na miliyoni 3.9.

PAC yategetse uturere kugarura ayo mafaranga no kuyakoresha icyo yagenewe ku ikubitiro.

Minisitiri w’ubumwe, Jean-Damascène Bizimana, yabwiye abadepite ko hashyizweho urwego rusobanutse rwa politiki rwo kuyobora kubakira abarokotse.

Ati: “Ubu uturere twose dufite umurongo ngenderwaho usobanutse, uzafasha gukumira ibibazo nk’ibi mu gihe kiri imbere. Amafaranga yakoreshejwe nabi agomba gusubizwa mu mishinga yayo ya mbere, nubwo agaciro kayo kamaze gutakara kuva 2018 na 2019”.

Abayobozi b’uturere bagiye bahabwa umwanya wo kwisobanura batangaza uko bazagikemura Minisitiri Bizimana asaba ko habaho gukorana bya hafi n’uturere kugirango ibyo twiyemeje byihutishwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *