Nyuma y’amezi atanu umusirikare mukuru muri Iran, Gen. Qassem Soleimani arasiwe i Baghdad n’ingabo z’Amerika, ubuyobozi bukuru bw’igihugu cye bwashyizeho impapuro zita muri yombi Perezida Donald Trump kuko ari we wategetse ko uyu mujenerali yicwa. Ibi bisa n’umwambi uhindukiriye umuhigi kuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari zo zisanzwe zishyiriraho ibihano ibihugu n’abategetsi bakomeye, ndetse zigashyiraho n’impapuro zo kubahiga bukware.
Umunsi utazibagirana muri Iran ni tariki ya 3 Mutarama 2020 ubwo abanyagihugu bari bacyishimira umwaka mushya, inkuru mbi ikabageraho ko imodoka y’umugaba w’ingabo za ‘special force’ yarashwe misile, na we ahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei yasutse amarira, arira n’ijwi ryo hejuru, ibintu yaherukaga mu bwana bwe. Amarira yayatewe n’agahinda, arahirira guhorera umusirikare wabo mu buryo ubwo ari bwo bwose yabona.
Ku rundi ruhande, uwo munsi wabaye uw’ibyishimo kuri bamwe bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari basobanukiwe neza Gen. Soleimani n’imigirire ye. Icyo gihe, Donald Trump yazamuye ibendera ry’igihugu ayoboye, ntiyagira ijambo na rimwe yongeraho. Gusa bitewe n’ibyari bimaze kubera i Baghdad, ubufindo bwa Trump bwasobanuwe mu buryo bworoshye.
Nyuma yo kuzamurira ibendera ku rubuga rwa Twitter rwe rukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 71, Donald Trump yatangaje ko Gen. Soleimani yari icyago ku Banyamerika ndetse ari n’inzitizi ku nyungu zabo n’igihugu muri rusange.
Hashize amezi atatu Amerika ishyizeho impapuro zita muri yombi Perezida wa Venezuela
Tariki ya 26 Werurwe 2020 ni bwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, batigeze bacana uwaka. Uretse Maduro kandi, ubushinjacyaha burashaka n’abandi bayobozi bakorana bya hafi na we barimo abasirikare bakuru, abo mu rwego rw’ubutasi n’urw’ubutabera.
Maduro n’ibyegera bye barashinjwa ubucuruzi bw’ikiyobyabwenge cya Cocaine bakora babifashijwemo n’abasirikare bakomeye muri Colombia bafatwa nk’abagize umutwe w’iterabwoba. Umushinjacyaha Bill Barr yatangaje ko ubu bucuruzi bumaze imyaka irenga 20.
Iran izabasha gufata Trump?
Umushinjacyaha Ali Alqasimehr yatangaje ko Iran yasabye ubufasha umuryango wa polisi ndengamupaka uzwi nka ‘Interpol’ cyangwa se ICPO (International Criminal Police Organization) ugizwe n’ibihugu 194 kugira ngo ubafashe gufata Donald Trump na bagenzi be 30 avuga ko bafatanyije mu gutegura igitero kuri Gen. Soleimani.
Perezida Tump agomba gushakishwa akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi n’iterabwoba. Uyu munyamategeko avuga ko uyu Mukuru w’Igihugu na bagenzi be bakwiriye gushyirwa ku rutonde rw’abakoze ibyaha bikomeye, ku buryo ubabonye wese yahita abata muri yombi.
Iran isa n’iyihaye akazi katoroshye kuko irushwa ubushobozi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nzego zitandukanye, zakabaye ziyifasha gufata Perezida Trump.
Nk’uko byagiye bigaragara mu mateka y’ubutabera, ntabwo byoroha ko Umukuru w’Igihugu afatwa hatabayeho kumeneka kw’amaraso ya rubanda nk’uko byagenze ku bwa Muammar Qaddafi muri Libya (2011) no muri Iraq ku bwa Saddam Hussein (2008), ndetse habamo gushyigikirana mu bushobozi kw’impande ebyiri z’ibihugu bifitanye ubucuti.
Nicolas Maduro na we ubwo yari amaze kumva iby’impapuro yashyiriweho, yiyemeje guhangana n’Amerika. Ibi byose bigaragaza uburyo urugamba rwo gufata Umukuru w’igihugu uwo ari we wese rutoroshye, bigakomera cyane iyo ari uw’igihugu cy’igihangage nk’Amerika izwiho kuba ari cyo gihugu kigerageza guhiga abo ishinja ibyaha.
Icyashoboka ni igihe Interpol yabyinjiramo gusa nayo ntacyo irasubiza iki gihugu cyo ku mugabane w’Aziya. Ikindi kandi, kuva uyu muryango washingwa mu 1923, urigenga. Mu mahame yawo, ntabwo wemera kwinjira mu bibazo bibazo politiki, ibi bikaba bigaragaza ko ibyifuzo bya Iran bishobora kutagerwaho.


