Untitled-design-1-1_copy_1000x562

Ibyavuye mu nama ya kane ya JCSM ihuriwemo n’u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo no ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ryahuriye mu nama ya kane y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington, ruzwi nka JSCM.

Ni inama yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, initabirwa n’intumwa z’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko muri iyi nama ya kane, u Rwanda na RDC byiyemeje guteza imbere gahunda y’ibikorwa bya gisirikare [OPORD], mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.

Yavuze ko indorerezi za JSCM zashimye ubushake bw’impande zombi mu korohereza ibikorwa bikomeje byo gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.

Muri iriya nama kandi habayeho gusuzuma intambwe imaze guterwa mu cyiciro cya mbere cya OPORD, harimo amakuru mashya ku bijyanye n’aho guhanahana amakuru y’ubutasi bigeze ndetse n’ubukangurambaga RDC yakoze mu gusaba abaturage bayo kwitandukanya na FDLR ndetse no gusaba abarwanyi b’uriya mutwe kurambika intwaro.

Amerika ivuga ko u Rwanda na RDC byagiranye ibiganiro bituma bishobora gusuzuma inzitizi zikomeje kuvuka n’ibyuho byagaragaye, kugira ngo ibihugu byombi bibashe kubishakira ibisubizo ndetse hanahoneke amahirwe yatuma ibyiyemejwe mu cyiciro cya mbere bigerwaho neza.

Abagize JSCM kandi batangije ibiganiro ku cyiciro cya kabiri cya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare, irimo ibikorwa bigamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwieinzi z’u Rwanda.

Abitabiriye inama banaganiriye ku zindi gahunda zigamije amahoro, aho bishimiye isinywa ry’amahame shingiro aganisha ku guhagarika intambara ihuza RDC na AFC/M23 impande zombi ziheruka gusinyira i Doha muri Qatar.

Abagize JSCM bemeje ko ari ingenzi cyane gukomeza guhuza ibiganiro bya Doha n’ibya Washington.

Leta za RDC n’u Rwanda zagaragaje ko zishima ubufasha n’uruhare Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bakomeje kugaragaza mu guteza imbere inzira y’amahoro.

Impande zombi zanashimiye Perezida Trump ku ruhare rukomeye yagize muri uru rugendo rwose, habaho kwiyemeza gukomeza guteza imbere amahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *