Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée-Conakry, Morissanda Kouyaté.
Minisitiri Kouyaté anasanzwe afite mu nshingano kwihuza kwa Afurika ndetse n’abaturage ba Guinée baba hanze yayo.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we wa Guinée, Gen. Mamadi Doumbouya, n’ubwo ubwo butumwa butigeze butangazwa.
Yunzemo iti: “Inama yabo yanaganiriye ku gukomeza gushimangira umubano mwiza w’ubufatanye uri hagati y’u Rwanda na Guinée.”
Umukuru wa Dipolomasi ya Guinée-Conakry yagendereye u Rwanda nyuma y’iminsi 10 Perezida Paul Kagame avuye muri kiriya gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, aho we na Perezida Doumbouya bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo inama ya Transform Africa.
Kuva Doumbouya yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 abuhiritseho Prof. Alpha Condé, umubano wa Guinée n’u Rwanda wateye imbere mu buryo bugaragara, ibishimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bamaze igihe bagirira hagati ya Kigali na Conakry.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.


