Umukongomani Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Rayon Sports nk’uko amakuru akomeje gutangazwa abivuga.
Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ari bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United, mbere yo kubishyiraho akadomo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi ibyo muri Rayon Sports avuga ko Bukasa wahembwaga na Gasogi United 1500$ buri kwezi, ikipe ya Rayon Sports yemeye kuzajya imuha 4,000$, akazizanira n’umutoza wari usanzwe umwungirije mu ikipe ya Gasogi United.
Guy Bukasa agomba gutoza Rayon Sports umwaka umwe.
Uyu mutoza yumvikanye na Rayon Sports kuyibera umutoza, nyuma y’uko ku munsi w’ejo iyi kipe yasinyishije umuzanye Kwizera Olivier na we imukuye muri Gasogi United, ndetse bikaba binavugwa ko yamaze kumvikana na rutahizamu Manasseh igisigaye kikaba ari ukumvikana na Gasogi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na Gasogi United, umutoza Bukasa yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko akaba atarayisinyira.
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports we aganira na Radio Rwanda kuri uyu wa kane, yaciye amarenga y’uko ibya Rayon Sports na Bukasa byaba byamaze kurangira avuga ko ari umutoza mwiza Rayon Sports yakwifuza.
Ati: “Ni umutoza mwiza kandi twubaha, iyo wamaze kubona rero mo umuntu ibyo bintu bibiri no kuba mwaganira mwaganira…Ni umutoza mwiza w’umuhanga twabonye ariko ntabwo bivuze y’uko twamuganirije. Turacyamukurikirana, turacyareba ibye.”
Kuri Kwizera Olivier Sadate yavuze ibyo kumusinyisha ntacyo yabivugaho, gusa ahamya ko hejuru ya 99% agomba kuzakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.
Uyu Olivier kuri ubu usa n’uwabaye izingiro ry’intambara y’amagambo iri hagati ya Rayon Sports, ashinjwa kuba yarahawe na Gasogi United amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe; nk’imbanzirizamushinga y’amasezerano yagombaga kuyongeramo.
Uyu muzamu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane yandikiye Gasogi United ayisaba kumwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 99 bumvikanye kugira ngo yongere amasezerano, ngo kuko bumvikanye miliyoni 100 ikamuhaho imwe.
Kwizera Olivier yahaye Gasogi United amasaha ntarengwa 48 yo kuba yamaze kumwishyura.
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ibya miliyoni 100 Olivier avuga nta byigeze bibaho, ngo kuko uretse Gasogi United na APR FC iri mu makipe afite amafaranga menshi mu Rwanda nta bushobozi bwo gusinyisha umukinnyi wa miliyoni 100 ifite.
KNC yavuze ko ibya Gasogi United na Kwizera Olivier bizakemurwa n’amategeko, ngo kuko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko baganiriye bakagira ibyo bumvikana.


