I Washington, intumwa z’Abanyekongo, Abanyarwanda, Abanyamerika, na Qatar batangiye gutekereza ku bikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), umutwe wafatiwe ibihano na Loni kandi ufatwa nk’uwabajenosideri na Leta y’u Rwanda.
Iyi yari ingingo nyamukuru yo kuganirwaho ku wa Gatatu no ku wa Kane, itariki ya 20 Ugushyingo, mu nama ya kane y’urwego ruhuriweho rwo guhuza ibikorwa by’umutekano, rwashyizweho n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku ya 27 Kamena hagati ya RDC n’u Rwanda.
Abitabiriye inama bagaragaje imbogamizi kuri terrain, ariko batangiye kuganira ku bikorwa bifatika nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Icya mbere cyari ugusuzuma icyo ubukangurambaga bw’Ingabo za RD Congo (FARDC) bwahamagariye FDLR gushyira intwaro hasi no kwitanga bwagezeho. Ubukangurambaga bwakajije umurego mu minsi yashize hamwe n’itangizwa rya radiyo i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyakora, FDLR yamaze kuvuga ko itazashyira intwaro hasi.
Mu byumweru bibiri bishize, intumwa zari zamaze gusuzuma imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare mu gace kagenwe kandi bemeza amasezerano yo kubishyira mu bikorwa.
Muri iki cyumweru, bivugwa ko ibintu byafashe intera, byibura ku mpapuro, i Washington, aho intumbero utakiri ku myiteguro, ahubwo ari ku bikorwa.
Ku rundi ruhande kandi muri urwo rwego, Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko inama yo mu rwego rwo hejuru iteganijwe ku itariki ya 17 Mutarama 2026, ku “gufatanya no gukomeza inzira y’amahoro muri DRC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”



One Response
Ahaaa! izi kinamico zitagira amaherezo…!bizakorwa nande?