Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Kanye Omar West uzwi nka Kanye West kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko ari kwitegura kuzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka.
Kanye West uherutse gushyirwa n’ikinyamakuru cya Forbes Magazine ku rutonde rw’abahanzi batanu ba mbere bakize ku Isi, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ari kwitegura kuzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho mu buryo busa n’ubuzimije yavuze ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.
Kanye West yagize Ati: ”Tugomba kumenya neza isezerano ry’Amerika binyurize mu kwizera Imana, tugahuza icyerekezo tukubaka ejo hazaza. Ndashaka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America! #2020VISION.”
Ibi bivuze ko uyu muhanzi w’umuraperi yaba yiteguye kuzahangana na Perezida Donald Trump ubundi basanzwe bafitanye ubucuti kuko kuva yajya ku butegetsi bwa Amerika yagiye amusura inshuro nyinshi muri White House bakagirana ibiganiro. Kanye West ni umwe mu bahanzi bake Perezida Trump yitangarije ko ari inshuti ye.
Kanye West w’imyaka 43 nyuma yo gutangaza ibi, umugore we Kim Kardashian na we usanzwe ari icyamamare mu muziki akaba n’umunyamideli yahise amusubiza amwereka ko ashyigikiye intego ye yo kuba Perezida.

2 Responses
Kanye West yatangaje ko agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa USA
Nyamara uyu mu minsi ishize yavugaga ko ari umurokore kandi ngo yabwirizaga ijambo ry’Imana.None abishingutsemo arashaka kuba president.Gusa amenye ko politike idashobora kujyana n’uburokore.Kubera ko politike ituma ukora byinshi Imana itubuza.Urugero,president wa America agomba gushoza intambara ku bindi bihugu,kandi akica n’abantu.