Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arafunze

Sangiza iyi nkuru

Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK), bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze binyuze mu mashuri ya Kaminuza bari bayoboye.

Dr Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza tariki 23 Nyakanga 2014, akaba ari we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali. Yatawe muri yombi kubera ibyaha yakoze mu nyungu z’iyi Kaminuza ye.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko Dr Habumuremyi Pierre Damien yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga akurikiranyweho ibyaha bibiri, aribyo gutanga sheki y’amafaranga itazigamiwe ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.

Prof. Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK [iherutse gufungwa] we akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda kimwe n’icyaha gishingiye ku cyenewabo byombi yakoze ari ku buyobozi bwa UNIK.

Umuvugizi wa RIB yemeje ko ”Ibyaha bose bakekwaho babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”

Amakuru avuga ko Dr Habumuremyi yakoze ibi byaha mu myaka itandukanye kuva yashinga iyi kaminuza mu 2017, aho mu myaka yakurikiye ishingwa ryayo yagiye ihura n’ibibazo bishingiye ku kubura amikoro ari nabbyo byatumye atangira kujya atanga sheki zitazigamiwe no gushaka inguzanyo ziciye mu buryo butemewe n’amategeko.

Kaminuza ya Kibungo yo imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo amikoro make n’ umwiryane hagati y’abayobozi bayo byatumye ireme ry’uburezi yatangaga riyoyoka kugeza ubwo ubugenzuzi bwagiye bukorerwamo na Minisiteri y’Uburezi, bwatumye ifata umwanzuro wo kuyifunga burundu nk’uko itangazo iyi Minisiteri yasohoye tariki 30 Kamena 2020 ribivuga.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yavutse tariki 21 Gashyantare 1961, avukira ahitwa i Ryandinzi, mu murenge wa Gashaki wo mu karere ka Musanze. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yabanye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso.

Mu Ukwakira yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asimuye Bernard Makuza, akaba yaravuye kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2014 asimbuwe na Murekezi Anastase.

Prof. Karuranga we yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo nka ‘Vice Chancelor’ mu 2017. Afite impamyabumenyi yok u rwego ruhanitse yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada ari nayo yigishijemo mu myaka itanu ya mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *