Tanzania: Kontineri zirenga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byarafatiriwe zarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Kontineri zisaga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byaraheze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, zarekuwe nyuma yo kumara amezi menshi zarafatiriwe kubera amande y’umurengera yazishyuzwaga y’ububiko na gasutamo, ubu ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri iki gihugu bukaba bwemeye kuyakuraho.

Kuva mu mpera za 2019, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF rwatangazaga ko kontineri z’ibicuruzwa zuzuyemo ibicuruzwa Abanyarwanda batumije mu mahanga byatinze kugera mu Rwanda bitewe n’uko aho bituruka hadutse icyorezo cya Coronavirus kigatuma ibikorwa byo kubikurikirana bihagarara.

Kuva icyo gihe bimwe mu bicuruzwa byari byarageze ku byambu bya Dar es Salaam muri Tanzania, Mombasa na Naivasha muri Kenya byarahatinze bitewe n’amabwiriza y’icyorezo cya Coronavirus yari yarahagaritse urujya n’uruza kuko abantu bari muri Guma mu Rugo, ndetse n’abohereje ibicuruzwa bagatinda kohereza impapuro zabyo kugirango bibashe gukomeza urugendo ruza mu Rwanda.

PSF ivuga ko kontineri zirenga 2000 ziri muri Tanzania, mu gihe izindi 64 zaheze mu byambu bya Mombasa na Naivasha muri Tanzania nyuma y’ibiganiro byari byaragiye bikorwa isaba ko zakoroherezwa zigakurirwaho ibihano n’amafaranga y’ububiko azishyuzwa buri munsi ariko ntibigire icyo bitanga, ku buryo hari impungenge z’uko byanatezwa cyamunara kuko amande yari hafi kurenga agaciro k’ibicuruzwa nk’uko PSF ibivuga.

Nyuma y’ubusabe n’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa, Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Stephen yabwiye ikinyamakuru The East African ko ubuyobozi bw’icyambu cya Dar es Salaam bwarekuye izi kontineri zirenga 2000 bwari bwarafatiriye.

Ruzibiza yagize Ati: ”Nibura kontineri ziri hagati ya 250 na 300 zari zahuye n’ikibazo zemerewe kuva ku cyambu buri munsi uhereye igihe ubuyobozi bw’icyambu bwasubirije ubusabe bwacu bwo gukuraho amafaranga zacibwaga ndetse n’impapuro zari zikenewe.”

Stephen Ruzibiza yakomeje avuga ko PSF yahaye abatumiza ibicuruzwa mu mahanga na ba nyir’imizigo kugirango mu cyumweru gitaha bazabe bagaragaje kontineri zisigayeyo.

Tariki ya 22 Kamena 2020 ni bwo Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruheruka kwandikira ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) n’ubwa Kenya (KPA) rusaba ko bwakuraho biriya bihano kubera izi mbogamizi zagaragajwe.

Ubuyobozi bw’ibyambu muri Tanzania bwageze aho bwemera ubwumvikane mu gihe ubwa Kenya bwo kugeza n’ubu butari bwagira icyo busubiza kuri ubu busabe bwo korohereza kontineri 64 ziri ku cyambu cya Mombasa n’icya Naivasha nk’uko ishami rishinzwe ubucuruzi muri PSF ribivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *