Abaturuka mu ntara bagiye kujya bapimwa Covid-19 mbere yo kwinjira muri Kigali

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yatangaje ko igiye gukomereza gahunda yayo yo gukora ubushakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 hapimwa abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu binjira mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko imaze iminsi hapimwa abo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Ubuzima gitangaza ko gupima icyorezo cya Coronavirus ku baturuka mu ntara zitandukanye z’igihugu binjira muri Kigali byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga 2020, bikazakorwa mu byiciro bine aho iki cyiciro cya mbere kizarangira hapimwe abantu 5000.

Niyigabira Julie Mahoro ushinzwe itangazamakuru muri RBC yabwiye BWIZA ko nyuma yo kurangiza gupimira abantu mu bice byo kuri sitade Amahoro, ahazwi nka IPRC Kicukiro, n’ahazwi nka Camp Kigali, ubu abaturuka mu ntara bazajya bapimirwa ahantu hane ariho Gatsata, Rugende, Giticyinyoni, na Gahanga.

Niyigabira yagize Ati: ”Gahunda yatangiye mu cyumweru gishize itangira iri gukorwa mu rwego rw’ubushakashatsi ku bantu batuye mu Mujyi wa Kigali. Uyu munsi rero twayikomeje turimo dupima abantu baturuka mu bindi bice by’igihugu binjira mu Mujyi wa Kigali. Dufite intego yo gupima abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abawutemberera kugirango turebe uburyo iyi ndwara ubwandu bwayo buhagaze.”

Muri ubu bushakashatsi buri cyiciro kizajya kirangira hapimwe abantu 5000, nyuma y’ibyumweru bibiri RBC itangize ikindi cyiciro kugeza ibyiciro bine birangiye.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin aherutse gutangaza ko umuntu ugiye gupimwa atanga imyirondoro ye na nimero ya telefoni, yamara gupimwa agakomeza gahunda ye hanyuma ibisubizo bye bikaboneka mu masaaha 48 akabyohererezwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *