Umuyobozi Covid-19 izasiga ku ntebe azigurire kamwe

Sangiza iyi nkuru

Kuva umwaka w’2020 watangira ukanahurirana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bakomeje kwirukanwa ku nshingano zabo mu gihe abandi benshi bari mu manza n’amaperereza bishobora kubafungisha, bigashimangira ko uyu mwaka ushobora kuzasiga benshi mu rungabangabo.

Kuvuga ku wo Covid-19 izasiga ku ntebe akwiye kwigurira akantu [agacupa ku bagasoma] bishobora kutumvikana neza mu matwi ya bamwe kuko abirukanwe bose batazize amakosa afitanye isano na Covid-19, gusa bitewe n’uko iki cyorezo kimaze igihe kirekire [kandi kikaba kigikomeje] hari abibagiwe ko bageze muri 2020, uwo mwaka bahitamo kuwitirira Covid-19.

Mbese kuvuga ko birukanwe mu mwaka wa Covid-19 byakumvikana neza kuruta kuvuga ko birukanwe mu 2020, na cyane ko icyo cyorezo icyihariye impapuro z’imbere (front pages) z’igihe umwaka umaze utangiye.

Mu birukanwe harimo abazize icyorezo cya Covid-19, barimo Dr. Diane Gashumba wazize kubeshya umubare w’ibikoresho byagombaga kwifashishwa n’abayobozi bakuru mu gihugu bitabiriye umwiherero muri Gashyantare 2020, bapimwa Covid-19.

Undi wumvikanye cyane mu itangazamakuru ni Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ayobora umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, wakoresheje ingufu z’umurengera mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agakubita abaturage.

Abandi birukanwe bazize amakosa atandukanye bakoze ku giti cyabo, gusa birashoboka ko hari uruhare rutaziguye icyorezo cya Covid-19 gishobora kuba cyaragizwe ku ihagarikwa ryabo.

Urutonde rw’abirukanwe ni rurerure

Urutonde rw’abayobozi birukanwe ndetse n’abakurikiranweho ibyaha uyu mwaka ni rurerure, kandi rwiganjeho abari ibifi binini, kugeza ku bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.

Uwavuga ko uyu mwaka uza ku isonga mu yirukanwemo abayobozi benshi ntiyaba abeshye, yemwe si na benshi bamunyomoza bahita baboneka.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki y’imbere mu gihugu basanga hari gukurikizwa ihame ry’uko “Nta wuri hejuru y’amategeko”, abandi bakabisanisha n’uko inzego bireba zasobanukiwe neza akazi zishinzwe zigahagurukira abibwiraga ko ari “ibifi binini” bakumva ko nta wuzabahangara.

Abirukanwe ku ikubitiro ni Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko, Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Me Evode Uwizeyimana yazize amakosa arimo imvugo zisebanya, gusa imbarutso yo kwirukanwa kwe yabaye imyitwarire yagaragaje ku itariki ya 3 Gashyantare, ubwo yahutazaga umusekirite w’umugore ukorera ikigo gicunga umutekano.

Kuri Dr. Munyakazi Isaac we nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, yirukanwe kubera amakosa ya ruswa yamuranze ubwo yari akiri umuyobozi.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Gashumba we yeguye kubera kumubeshya ku mubare w’ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu gusuzuma Coronavirus abayobozi bari berekeje mu mwiherero.

Inyuma y’abayobozi birukanwe muri Gashyantare, hari n’abandi bakomeje kwirukanwa, barimo uwari umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ubutwererane na EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe wirukanwe muri Mata uyu mwaka azira “Imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.”

Hari kandi Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu wirukanwe mu mpera za Mata uyu mwaka, kubera “Amakosa ajyanye n’inshingano ze”, mbere y’abarimo Gen. Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo ntara bazize “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Uretse abo bayobozi, umuntu ntiyakwirengangiza Abayobozi muri Leta y’u Rwanda barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Godfrey Kabera, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda na Christian Rwankunda, wari umaze igihe ari umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’u Rwanda (RSSB), bafunzwe bazira guteza Leta igihombo cy’abarirwa muri miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, cyaturutse ku nzu yo gukoreramo Leta y’u Rwanda yaguze bakayiha agaciro ka miliyari zirindwi n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nyuma bikagaragara ko inzu yaguzwe miliyari 9.8 z’Amanyarwanda.

Mu rubanza rwabo bashyize mu majwi abarimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, na Amb. Musoni James yasimbuye muri iriya Minisiteri, Amb. Gatete akaba yari uw’Imari n’Igenamigambi.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buherutse gutangaza ko Minisitiri Gatete ari gukorwaho iperereza, mbere yo gutangaza ko hari n’abandi bayobozi bari gukurikiranwa bashinjwa kunyereza ifumbire yagombaga guhabwa abaturage mu myaka yashize.

Irindi zina ryamenyekanye cyane muri iki gihugu kuri ubu rifunze, ni Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mbere yo kugirwa umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’imidari y’ishimwe.

Habumuremyi wanabaye Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda afunzwe azira ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu yakoze mu nyungu za Kaminuza ya CHUR yashinze, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Bivugwa ko Dr. Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

Hejuru y’aba bakomeye hiyongeraho abandi benshi bo mu nzego z’ibanze nk’imirenge n’utugari bagiye bafungwa bazira ibyaha bitandukanye, birimo nko gukubita no gukomeretsa abaturage, ruswa, kunyereza umutongo wa leta n’ibindi.

Baracyafungwa

Mu gihe umwaka ubura amezi atanu ngo urangire, byagorana ko hari umuyobozi wakwihandagaza ngo avuge ko azawusoza amahoro, na cyane ko bigaragara ko amakosa yabaye benshi mu bayobozi.

Birashoboka cyane ko hari ibindi bifi bya rutura bishobora kuba biri kunugwanugwa, ku buryo isaha n’isaha bishobora gusanga bigenzi byabo, bikaba ngombwa ko ubutabera bukora akazi kabwo.

Mu nama iherutse guhuza abayobozi bakuru b’ishyaka FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye bamwe mu bayobozi bakuru ko “hagiye kubaho kubazwa ibyaha byakozwe” na bo mu bihe bitandukanye.

Nta mugayo ni na byo rubanda bifuza, dore ko bimaze kuba umuco ko uhawe amahirwe yo kuragira ikigo runaka ahitamo kubyibushya ikofi ye na konti ye ya Banki, umutungo wakabaye urengera inyungu za rubanda rugufi ukikubirwa na bamwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuyobozi Covid-19 izasiga ku ntebe azigurire kamwe
    Ahubwo muvuganire Komite z’ubutaka mu mirenge n’utugari amafaranga yagahimbazamusyi y’igokorwa cyo kubarura ubutaka bwa Leta 2018-2019 batabonye kdi bagasabwa liste y’imibyizi bakoze na nomero za konti nkuva icyo gihe amaso yaheze mukirere

  2. Umuyobozi Covid-19 izasiga ku ntebe azigurire kamwe
    Ahubwo muvuganire Komite z’ubutaka mu mirenge n’utugari amafaranga yagahimbazamusyi y’igokorwa cyo kubarura ubutaka bwa Leta 2018-2019 batabonye kdi bagasabwa liste y’imibyizi bakoze na nomero za konti nkuva icyo gihe amaso yaheze mukirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *