Agahinda ni kenshi ku mugabo w’umugore wambariye ubusa imbere y’umwana we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’umugore ukina filimi wo muri Ghana uherutse kwambarira ubusa imbere y’umwana we w’imyaka 7 ku munsi w’amavuko yagize agahinda kenshi nyuma yo kumenya iby’iyi myitwarire idasanzwe.

Tariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo iki cyamamare mu mukino wa filimi, Rosemond Brown kizwi nka Akuapem Poloo cyashyize hanze ifoto kiri kumwe n’uyu mwana wacyo wari wagize isabukuru y’amavuko, cyambaye ubusa buri buri.

Kuri iyi foto, Akuapem yashyize ku rubuga rwa Instagram akayisibaho imaze igihe gito, yasobanuye ko yifuje kwereka umwana we uko yari ameze amubyara, kugira ngo ajye abimwubahira nk’umubyeyi.

Afoko wabyaranye uyu mwana na Akuapem, ari mu mubare munini w’abatarishimiye kubona umubyeyi agaragariza ubwambure umwana we ukiri muto. Uyu mugabo na we yifuje ko uyu mugore yafungwa, agakurikiranwa n’ubutabera.

Mu butumwa bwuje agahinda n’umujinya, Afoko yagize ati: “Poloo yasuzuguje abagore bose, bityo akwiriye guhanirwa iki gikorwa. Ni gute yashyira amafoto y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambanga, ari kumwe n’umuhungu wacu?”

Mu banenze igikorwa cya Akuapem harimo abahanzi b’ibyamamare barimo Davido ndetse na Wizkid; bahisemo gufata amafoto yabo, barayafatanya, bayatunganya neza nk’uko uyu mugore n’umwana we bagaragaye kuri uwo munsi.

Minisiteri y’Uburenganire n’Abana mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya 1 Nyakanga 2020, iri mu banenze imyitwarire ya Akuapem, ivuga ko igikorwa yakoze kirimo ibyaha byo: Gushyira umwana ku karubanda, urukozasoni ndetse no gutesha agaciro umwana, binyuranye n’ingingo ya 560 n’iya 30 mu gitabo cy’amategeko.

Iyi Minisiteri yakomeje yihanangiriza abantu bashyira amafoto y’ubwambure ku mbuga nkoranyambanga, kuko bihabanye n’amategeko kandi uzabikora azabihanirwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana muri Ghana irimo Child Rights International yasabye ishami rya polisi rishinzwe iperereza gukurikirana Akuapem Poloo, rishingiye ku mategeko arengera abana.

Gusa kandi, uyu mugore yasabye imbabazi [byo kwikiza] abo ifoto yababaje, avuga ko icyo yashatse gusobanura ari uko mu gihe abana babonye ababyeyi babo bambaye ubusa, badakwiriye kubata ahubwo bakabaye babashakira imyenda yo kwambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *