0504-1-Sejusa-5th-Apr-013-704x552

Gen. Sejusa avuga ko atangazwa no kuba u Rwanda iteka ruhambirwa kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Gen. (Rtd) David Sejusa aravuga ko atangazwa no kumva iteka M23 ishyirwa mu kwaha k’u Rwanda nk’aho abo Banyekongo bavuga ikinyarwanda cyangwa abandi bafatanyije nta mpamvu bafite barwanira.

Ibi Gen. Sejusa yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025 abinyujije kuri X, aho yanagaragaje ko Leta ya Kinshasa ntidahindura imyifatire uburasirazuba bwa Congo buzahinduka nka Sudani y’Epfo nshya.

Sejusa yanditse ati: “Ariko kubera iki u Rwanda buri gihe ruhambirwa kuri M23? Buri gihe birantangaza. Ni nk’aho abo Banyekongo bakomoka mu Rwanda hamwe n’abandi Banyekongo ubu bifatanije nabo, nta nyungu zabo bwite bafite?

Yakomeje agira ati: ” Ni nk’aho ubuzima bwabo n’umutekano ntacyo bivuze kandi ibintu byose bireba binyuze mu mboni z’u Rwanda? Iriya nama yabereye i Washington M23 itarimo yari iyo gufata amabuye y’agaciro ya Afurika gusa, ntabwo ari ukurangiza iriya ntambara yo muri Kivu!”

Gen. Sejusa yakomeje agira ati: “Reka rero M23 irinde Abantu kugeza igihe ibintu bizahinduka, yizeze ko hatazongera kuba ubwicanyi bwibasira abaturage mu burasirazuba bwa RDC. Keretse Leta ya Kinshasa nihindura imyifatire, naho uburasirazuba bwa DRC buzahinduka Sudani y’Epfo nshya; ikintu bamwe muri twe twagiye turwanya”.

Yasoje avuga ko niba Kinshasa, na African Union badashobora kubona ibi, Abakongo bakeneye kubikora uko babyumva. Ati: “Mwajya i Kinshasa, cyangwa mukagabanyamo ibice Congo mugakuraho igice cy’uburasirazuba, abantu ntibashobora gukomeza gupfa nk’amasazi ni bibi !”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *