20251209_093920

U Burundi bwatakambiye M23 ngo ibuhe abasirikare babwo yafashe mpiri, ibuha amabwiriza 

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko iki gihugu giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intumwa zo kuganira n’umutwe wa AFC/M23, kugira urekure abasirikare ba kiriya gihugu wafatiye ku rugamba ndetse unemerere gutaha mu mahoro abaheze mu misozi miremire ya Uvira.

Abayobozi bakuru bane bo mu gisirikare cy’u Burundi ni bo baherutse kujya kuganira na AFC/M23, nk’uko SOS Médias yabitangaje.

Ibiganiro byabereye mu gace ka Luvungi gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko mu mirwano imaze iminsi ibera mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yafatiwemo abasirikare benshi b’Abarundi, barimo n’ufite ipeti rya Colonel.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, avuga ko uriya mutwe witeguye guha u Burundi abasirikare babwo wafashe mpiri.

Ati: “Kuri abo barwanyi b’Abarundi bafashwe cyangwa abakiri mu mirwano, turizeza ko bazitabwaho mu mutekano usesuye ndetse bagashyikirizwa abayobozi b’igihugu cyabo hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.”

Amakuru avuga ko ubwo abayobozi b’Abarundi bahuraga na AFC/M23, bayisabye gufungura inzira y’ubutabazi yemerera izindi ngabo z’u Burundi zaheze mu misozi miremire by’umwihariko mu gace Lemera, gutaha banyuze ku mupaka w’u Burundi.

Izo ngabo zabuze inzira zicamo ngo zisubire mu Burundi, nyuma y’uko mu cyumweru gishize AFC/M23 yigaruriye uduce twa turimo Lubarika, Mitimbili, Katogota, Luvungi, Bwegera na Sange ingabo z’u Burundi zacagamo.

Amakuru kandi avuga ko nyuma y’uko AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira, abasirikare benshi b’Abarundi bari basanzwe bakoresha uyu mujyi nk’inzira bahisemo guhunga berekeza mu duce twa Malimba, Mugeti, Kirungu, Rubuga na Muramvya, ariko bafite ibyago byo gufatirwa mu icuraburindi.

Andi makuru atangwa n’abasirikare avuga ko ingabo zari i Mikalati, Point Zéro, Lulenge, Bibokoboko n’ahandi zitangiye gutekereza kwambuka zinyuze mu Kiyaga Tanganyika kugira ngo zigere i Rumonge mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Burundi, zinyuze mu bice bya Baraka na Mboko.

Kuri ubu AFC/M23 mu byo isaba u Burundi mbere yo kubushyikiriza abasirikare babwo, harimo guhagarika ibikorwa byose bya gisirikare muri RDC no gucyura ingabo zabwo zose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *