yol-2-0d65c

Yolande Makolo yikomye uwari uhagarariye E.U muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025, yamaganye imvugo y’uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agaragaza ko niba atumvaga ibibazo biri mu karere akwiye kugenda.

Umuyobozi w’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri DRC, Nicolas Berlanga Martinez, yarangije ubutumwa bwe bw’imyaka ibiri muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Kane yasezeye kuri Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ibiganiro bagiranye mu ngoro ya ya perezida izwi nka nka Palais de la Nation.

G75diICWgAAEtao

Avuga ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, Nicolas Berlanga Martinez yagize ati: “Nizera ko amahanga ari inyuma yanyu. U Rwanda ruragenda rutakaza urwitwazo rw’ibikorwa byarwo kuri terrain. Ubu amasezerano y’i Washington yashyizweho, ni ngombwa ko umwishingizi warwo agira uruhare mu kubahatira kuyubahiriza.”

G75diIGW0AAl2X0

 

Mu gusubiza amagambo y’uyu mudipolomate, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati: “Ntabwo Guverinoma ya DRC ihora ikwirakwiza ibinyoma gusa, ahubwo perezida arasaba ko abandi, nk’uyu mudipolomate, babeshya mu izina rye.”

Yakomeje agira ati: “Amasezerano y’i Washington afite abayashyizeho umukono: u Rwanda na DRC byose bisabwa kuyubahiriza. Niba uyu uhagarariye (E.U) asobanukiwe iki kibazo,” nk’uko n’u Rwanda rugisobanura.

Ngo ibitari ibyo, uyu mugabo ntiyubashye Abanyekongo cyangwa Abanyarwanda kandi Afurika imeze neza adahari. “Ni byiza ko agenda”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *