Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko hari abasirikare b’Abarundi bacyihishe mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse bakaba bubuye ibitero ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu gace ka Minembwe.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yavuze ko “mu gihe abasirikare benshi b’Abarundi bamaze gusubira mu gihugu cyabo, imwe mu mitwe y’izo ngabo zo mu mahanga yihishe mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ikomeje kwanga kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo habayeho kuzisaba kenshi kubikora ku bw’inyungu yo kugarura amahoro mu karere.”
Kanyuka yavuze ko guhera mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ingabo z’u Burundi zahisemo kwihisha muri Kivu y’Amajyepfo zasubukuye “mu buryo bw’agashinyaguro n’ubugome bukabije, ibitero by’ubwicanyi byibasiye abaturage b’Abatutsi b’Abanyamulenge bo mu gace ka Minembwe.”
Ni ibitero byagabwe hakoreshejwe imbunda ziremereye, bihitana abaturage benshi b’inzirakarengane (abagore n’abana) ndetse bituma ako gace kagwa mu bibazo bikomeye by’ubutabazi bwihuse.
AFC/M23 yaboneyeho kwamagana biriya bitero by’ubugizi bwa nabi yashimangiye ko bigamije “kurimbura abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, mbere yo kwibutsa ko ko kurengera abasivili ari ihame ry’ibanze kandi ritavogerwa, kandi ko igitero cyose kigamije kugirira nabi abaturage b’inzirakarengane kigize kwica amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi.
Uyu mutwe washimangiye ko utazahwema kurengera no kurwanira inyungu z’abaturage b’abasivili, ndetse no gushakira hamwe amahoro arambye uburasirazuba bwa RDC.
Wongeye kandi gusaba Leta y’u Burundi “gucyura by’ako kanya ingabo zabwo zose zifite imyitwarire y’ikandamiza zikiri ku butaka bwa Congo”.


