Mu Bufaransa, Ihuriro le Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) ryatanze ikirego rirega Banki y’u Bufaransa, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makuru yatangajwe na Libération na Radio y’u Bufaransa, ashingiye ku ruhererekane rw’isohorwa ry’amafaranga riteye amakenga bivugwa ko ryoroherereje kubona intwaro abajenosideri.
Hagati ya Gicurasi na Kanama 1994, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari imaze gufata intera, transfert zirindwi zakozwe kuri konti ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), muri Banki y’u Bufaransa. Amafaranga yose hamwe yari miliyoni 3.17, ni hafi 486.000 €. Muri kiriya gihe, BNR yagenzurwaga n’abayobozi b’abajenosideri.
Iki kirego cyagejejwe ku itariki ya 4 Ukuboza ku mucamanza mukuru w’iperereza w’ishami ry’ibyaha byibasiye inyokomuntu i Paris, kigamije kumenya niba Banki y’u Bufaransa itarubahirije inshingano zayo zo kugenzura, bitewe n’uko Loni yari yarafatiye u Rwanda embargo y’intwaro ku itariki ya 17 Gicurasi 1994.
Amafaranga agenewe itumanaho n’intwaro?
Nk’uko impuguke nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye zavuzwe muri iki kirego zibitangaza, ngo amafaranga yoherejwe mu isosiyete y’Abafaransa Alcatel, ikekwaho gutanga ibikoresho by’itumanaho, ndetse no kuri ambasade nyinshi z’u Rwanda.
Ku bwa Alain Gauthier watanze ikirego, intego yari iyo kugura ibikoresho bya gisirikare. Abisobanura agira ati: “Iyo uguze intwaro, ihererekanya ntirikorwa mu buryo butaziguye. Amafaranga yanyuze muri ambasade, uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso.”
Ubuhamya buvuga cyane cyane kugura amaterefone ya satelite, yafatwaga nk’ingenzi na guverinoma y’agateganyo y’u Rwanda icyo gihe mu gukomeza itumanaho ryayo.
Banki y’u Bufaransa irahakana amakosa yose
Ikibazo gisigaye: Banki y’u Bufaransa yari izi iki ku bijyanye n’aho amafaranga yoherezwa? Kuki itayahagaritse, cyane cyane mu gihe cyo gufatirwa embargo ku ntwaro? Alain Gauthier yizera ko itashoboraga kuyoberwa uko ibintu bimeze: “Ku itariki ya 14 Gicurasi, Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo gufata embargo ku ntwaro. Abantu bose bari babizi.”
Mu kiganiro na AFP, Banki y’u Bufaransa yahakanye amakosa ayo ari yo yose. Ivuga ko itigeze ibona ibimenyetso by’uko guhererekanya amafaranga kwavuzwe haruguru, mu gihe isobanura ko ishakisha ryayo ryakomeje kuba “hejuru”, bitewe n’igihe “gito cyane” kuva ikirego cyatangwa.
Irerekana kandi ko itegeko risaba gusenya izo nyandiko nyuma y’imyaka icumi.


