Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yasabiye abasenateri 2, Beatrice Kwamboka wo mu ishyaka (ODM) rya Raila Odinga na Mary Seneta wo mu ishyaka (Jubilee)r iri ku butegetsi ibihano by’imyitwarire bagaragaje idahwitse.
Ukutumvikana kw’izi ntumwa za rubanda kwabaye mu cyumweru gishize ubwo abasenateri bari mu matora y’umuyobozi wa Komisiyo y’ubuzima muri Sena ya Kenya. Seneta na Kwamboka bagize kutumvikana maze batangira gusunikana no guterana ibipfunsi. Ibi byasabye umuyobozi wa Sena guhita asaba abashinzwe umutekano kubatandukanya kugirango amatora abone gukomeza.
Mu ibaruwa umuyobozi wa Sena Kenneth Lusaka yandikiye Perezida wa Komisiyo y’imyitwarire muri Kenya ,Twalib Mbarak, yavuze ko iki gikorwa cy’izi ntumwa za rubanda cyasebeje inteko ishingamategeko ya Kenya muri rusange. Bityo asaba ko bafatirwa ibihano mu rwego rw’amategeko kuko bakoze igikorwa kinyuranije n’imyitwariye iranga umuyobozi kurwego rwo hejuru muri Kenya.
Umusenateri waganiriye na Daily Nation, yanenze ibiri mu ibaruwa y’umuyobozi w’inteko kuko asanga inteko ubwayo ari yo ifite ububasha ku bakozi bayo, kandi ko umukozi ugaragaje imyitwarire mibi agomba gufatirwa ibihano n’inteko.
Ubwo izi ntumwa za rubanda zarwanaga, abasenateri bari bamaze gutora Perezida, amatora yaje gusubikwa aho biteganya ko azasubukurwa batora aba visi perezida.


