U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikomeje intambara y’amagambo, ahanini ishingiye ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Leta zunze ubumwe z’amerika zishinja OMS kubogamira u Bushinwa ku myanzuro yose ifata ku cyorezo cya Covid-19.
Perezida Donald Trump yakomeje gusaba OMS kwiga ku kibazo cy’u Bushinwa, kugeza ubwo Amerika yahagaritse inkunga zose yageneraga OMS mu gihe cyose itaragira icyo ikora kuri iki kibazo. Twifashishije ibyandikwa n’abasesenguzi ba Politiki mpuzamahanga reka turebere hamwe uko Donald Trump ashobora kwifashisha, u Bushinwa na OMS nk’iturufu yakinisha mu matora yo mu Gushyingo 2020.
Uko amakimbirane hagati ya USA, u Bushinwa na OMS yatangiye
Mu mpera z’umwaka w’2019, mu burasirazuba bw’Isi hadutse agakoko ko mu bwoko bw’amavirusi katazwi. Kubera ubumenyi buke abahanga mu buzima bari bagafiteho, katangiye kurenga ubushozi bwabo. Ibi byose bikaba byaragizwe ibanga rikomeye na Leta y’u Bushinwa ku mpanzu zirimo n’iz’ubucuruzi. Icyo u Bushinwa bwirengagije kandi ni uko aka gakoko kari gashya ku buzima bwa muntu kari gafite ubushobozi bwo gukwirakwira byihuse binyuze mu mwuka no gukoranaho. Kugeza ubu nta gihugu na kimwe ku Isi kiri mu bwihisho kuri Covid-19, kuko byose yamaze kubigeramo.
Mu mbwirwaruhame Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagejeje ku baturage b’igihugu cye ku wa 19 Gicurasi, yakomeje kugenda agaragaza u Bushinwa nk’intandaro y’ibyago byugarije Isi. Yagize ati: ”Iyi ndwara y’Abashinwa bayigize ibanga, none Isi yose ikomeje guhura n’ingaruka zayo” Nyuma u Bushinwa bwanenze bikomeye Trump na Guverinoma ye, bubinyujije kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Le Yucheng, bwavuze ko Amerika idakwiye kugira uwo yitwaza cyane ko ari yo yananiwe gufata ingamba zikomeye hakiri kare.
Amerika yakomeje gusabira u Bushinwa ibihano byo mu rwego rw’ubuzima, ariko OMS ikayitera utwatsi ivuga ko u Bushinwa nta ruhare na ruke rwagize ngo Isi ihure n’akaga nk’ako. Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko u Bushinwa bukwiye kubera Amerika urugero ku bw’ingamba zafashwe mu kwirinda ubwandu bushya bwa Korona virusi.
Tariki ya 15 Mata 2020, Donald Trump yasabye Inteko Ishinga Amategeko gutora itegeko rihagarika inkunga yose Amerika yageneraga OMS. Ibi byabaye kandi mu gihe Amerika ari we muterankunga mukuru muri uyu muryango, kuko myaka ibiri ishize itanze umusanzu ugera kuri Miliyoni 863 z’Amadorari, wikubye inshuro 10 uw’u Bushinwa.
Donald Trump ashobora kwifashisha amakimbirane y’Amerika n’u Bushinwa mu kwiyamamaza?
“U Bushinwa buzakora buri kimwe cyose gishoboka mu kumbuza gutsinda amatora” aya ni amagambo Donald Trump yabwiye Ibiro Itaramakuru by’Abongereza, Reuters, tariki ya 1 Gicurasi 2020.
Bagendeye kuri aya magambo, abasesengura politiki mpuzamahanga hari ibyo batangaje kuri iyi ngingo. Ku isonga hari Umukandida w’umu ‘Democrat’, Joe Biden wavuze ko Donald Trump yananiwe inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu n’Umurinzi Mukuru w’abaturage. Yamusabye kureka kwitwaza u Bushinwa abushyiraho ibyamunaniye gukemura.
Yagize ati: ”Biroroshye kuri Perezida Trump gusunikira ibibazo byose ku Bushinwa, gusa yibukeko u Bushinwa budafata imyanzuro ku hazaza h’Amerika”
Hagendewe ku myitwarire ya Trump ku bijyane n’icyorezo cya Korona virusi , abahanga mu bya Politiki bavuga ko iki ari igitego aba Democrats binjije mu rwego rwo guhangana na Trump mu matora.
Jim Matts wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano, aganira na CNN, yavuze ko Trump azakoresha iturufu yo gutera Abanyamerika impuwe, agamije kubahindurira imyumvire ku matora. Yagize ati: ”Trump azabwira abaturage ko OMS n’Abashinwa ari bo bari inyuma y’imfu nyinshi z’Abanyamerika bazize Covid-19. Nyamara abasobanukiwe ntibazabura kubaza icyo yakoze amaze kubona ko Covid-19 ikomeje koreka imbaga”
Mu bandi banenze imyitwarire ya Donald Trump ku mugaragaro mu kibazo cya Amerika, u Bushinwa na OMS, harimo Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi, aho yavuze ko kwitwaza OMS n’u Bushinwa kwa Trump ari ukujijisha Abanyamerika ngo batamubaza uburangare yagaragaje bwanaviriyemo abarenga ibihumbi 134 kuhaburira ubuzima.
Trump azwiho kwifashisha ibyo ahuriraho n’abantu benshi, nk’aho mu matora yo 2016 yakoresheje ikibazo cy’abimukira cyari cyugarije Amerika muri icyo gihe, iyo turufu yatumye yegukana insinzi. Kuri ubu abantu benshi bahanze amaso uko azabyifatamo mu matora ataha, aho na none byitezwe ko azatungurana mu mvugo nshya ishobora kumugeza ku nsinzi ya Manda ye ya nyuma.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika nta gihindutse ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2020. Ni amatora agiye kuba mu gihe Amerika yazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Korona Virusi n’imyigaragambyo idasanzwe yakurikiye urupfu rw’umwirabura George Floyd, wishwe atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Minneapolis witwa Derek Chauvin, tariki ya 25 Gicurasi 2020.


