Umuhanzi Kanye West uherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Amerika muri uyu mwaka, yatangaje ko adashyigikiye gahunda yo gushakisha urukingo rw’icyorezo cya Coronavirus kuko “ari igihano Imana yahaye abantu ku bw’ibikorwa bibi byabo.”
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Forbes kuri uyu wa Gatatu, Kanye West yavuze ko kuba hari abantu muri iyi minsi bahugiye mu gukora ubushakashatsi bugamije kuvumbura urukingo rw’icyorezo cya Covid-19 we atabishyigikiye, ahubwo umwanya bamara bakora urukingo bakagombye kuwumara begera Uwiteka (Imana) kuko ibiri kuba byose ari umugambi w’igihano cy’Imana. Ati: “Dukeneye kureka gukora imirimo ibabaza Imana.”
Kanye West avuga ko atajya akunda inkingo kuko gukora urukingo ari ikimenyetso cy’ubugome ku bantu zibangiza cyane.
Yagize Ati: “Hari abana bacu benshi bakingirwa bakarwara paralyze…rero iyo bari kuvuga ngo bari kugerageza gukora urukingo rwa Covid-19 bintera agahinda cyane. Ibyo byerekana ubugome.”
Yakomeje ati: “Hari abantu bifitemo imyuka ya Satani muri bo. Barashaka kuyidushyiramo bagakora ibintu byose bishobora kuzatuma tudakandagira no ku marembo y’ijuru.”
Kanye West mu kiganiro cye yakomeje avuga ko n’ubwo abantu benshi barimo gukora ibyangwa urunuka mu maso y’Imana, hari abandi bake [na we arimo] bitandukanyije nabo bakaba bahanze amaso iyo mu Ijuru honyine.
Uyu muhanzi w’icyamamre mu njyana ya RAP ni inshuro nyinshi yagiye agaragaza ko mu bikorwa bye byose ashyira Imana mu mwanya wa mbere. Urugero ni nk’aho mu mwaka ushize yajyaga ajya kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana mu nsengero no mu bice bitandukanye byo muri America binyuze mu bitaramo bya ‘Sunday Services’ yari yarateguye.
Ku rundi ruhande ariko ni umwe mu bantu bahorana udushya twinshi kuko usibye kuba azwi nk’umuhanzi w’icyamamare, biragoye kumenya niba koko yarihaye Imana cyangwa ari umunyapolitiki kuko nayo ajya ayigaragaramo cyane cyane kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi bw’Amerika aho yagiye amusura mu biro bye kenshi bakagirana ibiganiro.
Kanye West w’imyaka 43 kandi urukundo rwe rwa politiki akunda no kurugaragariza ku magambo aba yanditse ku ngofero yambara yanditseho ‘Make Amerika Great Again.’
Ibi biganiro bishobora no kuba ari byo byatumye tariki ya 5 Nyakanga atangaza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.


