Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko n’ubwo Kabuga atoherejwe ngo aburanishwe n’ubutabera bw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda izakurikiranira hafi uko urubanza rwe ruzagenda kuva ku ntangiro yarwo kugera ku musozo.
Kabuga Felicien ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yari amaze yihisha ubutabera.
Yatawe muri yombi ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi Mpuzamahanga (Interpol) n’Urwego rwa IRMCT rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo rurangize nshingano zitari zarasojwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Akimara gufatwa, urukiko rwategetse ko Kabuga agomba kuburanishwa n’Urukiko rwa IRMCT ruri Arusha muri Tanzania. Ni mugihe we yasabaga ko yakomeza kuburanira mu Bufaransa.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye yavuze ko kuba Kabuga atazaburanira mu Rwanda bitavuze ko Leta y’u Rwanda itazagira uruhare mu iburanishwa rye.
Ati: “Uko urubanza rwa Kabuga rugomba kugenda biri mu nshngano z’Urukiko rwa UN ndetse no ku ruhande rwacu. Icyo twiyemeje ni ubufatanye bushoboka mu butabera kugira ngo ukekwaho ibyaha azahanirwe ibyo yakoze.”
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gufatanya na buri wese uzaba afite aho ahuriye n’urubanza rwa Kabuga, harimo abanyamategeko bazifuza kuza gukorera iperereza mu Rwanda aho yakoreye ibyaha.
Ati: “Ikiri ingenzi kuri twe ni uko ubutabera bwafashe Kabuga nyuma y’iyi myaka yose bumushakisha. Iyi ni dosiye u Rwanda rwitayeho cyane. Tuzakorana bya hafi.”
Kugeza ubu, umwe mu banyamategeko bategerejwe mu Rwanda ni Umushinjacyaha wungirije mu Rukiko Rukuru rwa Paris, Aurelia Devos akaba ari nawe ushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu. Biteganyijwe ko azaza mu Rwanda mu minsi mike iri imbere nk’uko byatangajwe tariki 29 Kamena aho azaba aje guhagararira iperereza ku byaha bya Jenoside Kabuga yakoreye mu Rwanda mu 1994.


