Sudan: Abaminisitiri 6 beguye ku mirimo yabo, umwe arirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Abaminisitri 6 bo muri guverinoma ya Sudan beguye, umwe akurwa ku mirimo, biturutse ku myigaragambyo imaze iminsi isaba ko haba amavugurura muri guverinoma y’iki gihugu.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Sudan, kuri uyu wa kane yatangaje ko abaminisitiri 6 bagejeje ubwegure bwabo kuri Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok. Mu itangazo bashyize ahagaragara bavuze ko mu beguye harimo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’imari, Minisitiri w’Ingufu, Minisitri w’Ubuhinzi, Minisitiri w’ubwikorezi, na Minisitiri w’Ushinzwe ibikomoka ku matungo.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko Minisitiri w’Ubuzima ateguye, ahubwo yirukanwe ku mirimo ye, nyuma yo kugaragaza ko atubahiriza inshingano ze uko bikwiye.

Mu Nama y’abaminisitiri iheruka guterana Minisitiri Hamdok yavuze ko Guverinoma ayoboye igiye gukora ivugurura rigendeye kubyo abaturage ba Sudan bifuza.

Tariki 3o Kamena , ni bwo ibihumbi by’Abanyasudani bigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Khartoum, basaba leta ko yakora impinduka mu miyoborere, cyane cyane ikita ku byazahura ubukungu bw’Abanyasudani.

Abigaragambya kandi basabye ko abagize uruhare mu mfu za bagenzi babo baguye mu myigaragambyo yakuye Omar Al Bashir ku butegetsi bahambwa ubutabera.

Bashiir yakuwe ku butegetsi muri Mata 2019, ahiritswe ku butegetsi n’inama nkuru y’igisirikare, nyuma y’imyaka isaga 30 yari amaze ayobora iki gihugu. Imyigarambyo yakurikiye iki gikorwa imaze kugwamo abarenga 246 .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *