Park Won-soon, wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Umujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yabonetse yapfuye nyuma y’igihe gito umukobwa we atangaje ko yaburiwe irengero.
Umurambo we wabonwe na Polisi mu ishyamba riteye ku musozi uri mu majyaruguru y’Umujyi wa Seoul, mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu nyuma y’amasaha arenga arindwi bamushakisha.
Polisi ya Koreya y’Epfo ntiyatangaje icyo Nyakwigendera Park Soon yaba yazize, gusa birakekwa ko ashobora kuba yiyahuye nyuma yo gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina n’umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko.
Polisi ya Koreya y’Epfo yaherukaga gutangazwa ko hari ikirego yakiriye kirega Nyakwigendera Park, gusa ntiyatangaje ibyo aregwa.
Nyakwigendera Park mbere y’uko abura yari yasize urwandiko rugira ruti: “Ndasaba imbabazi abantu bose. Ndashimira abantu bose twabanye mu buzima bwanjye. Ndasaba imbabazi umuryango wanjye nateye ububabare bwinshi. Nyamuneka muzatwike umubiri wanjye hanyuma ivu rinyanyagizwe hejuru y’imva y’ababyeyi banjye.”
Uhagarariye umuryango wa Park yasohoye itangazo mu izina ryawo avuga ko igihe cyo kumuha agahenge kigeze, asaba abantu kwirinda gukwirakwiza “amagambo adafite ishingiro”.
Moon Mi-ran wahoze yungirije Park, yashimangiye ko ari “Niba ibikorwa byo kumusebya bigikomeje hatitawe ku kuri, haziyambazwa amategeko byimazeyo .”
Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo ku wa kane ari bwo Park yaburiwe irengero, gusa ku manwa ngo ntabwo yari yageze ku kazi nk’uko byatangajwe n’umwe muri Guverinoma ya Koreya.
Igikorwa cyo kumushakisha cyakozwe n’abapolisi babarirwa muri 600, bakaba bamubonye nyuma wo kwiyambaza imbwa z’inzobere mu guhunahuna.
Mu bashenguwe n’urupfu rw’umuyobozi w’Umujyi wa Seoul barimo Minisitiri w’intebe, Chung Sye-kyun, wihanganishije umuryango we agira ati: “Mayor Park, wari umaze imyaka icumi akorera abaturage ba Seoul, yabonetse yitabye Imana. Ndasaba ko nyakwigendera aruhukira mu mahoro.”
Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, Lee Hae-chan, we yatangaje ko urupfu rwa Park “rubabaje, yibutsa ko ari incuti yarwaniye demokarasi mu gihe cy’igitugu mu 1980.


