Kera nakundaga kurya inyama_Perezida Kagame avuga amafunguro akunda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahishuye ko akunda kurya ubwoko bw’ibiryo byinshi abantu barya muri rusange, gusa yemeza ko mu myaka yashize ubwo yari umusore, yakundaga kurya ibiryo byiganjemo inyama nyinshi.

Umukuru w’Igihugu yabihishuye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kibanze ku rugendo rwo kwibohora mu myaka 26 ishize.

Ni ikiganiro Umukuru w’Ihihugu yabajijwemo ibibazo bitandukanye byose akagenda abisubiza. Ku bijyanye n’amafunguro, Perezida Kagame yavugaga ko usibye gukunda inyama, yakundaga n’ibirimo umuceri, ibijumba, imbuto, agakunda kunywa n’amata.

Muri icyo kiganiro uwitwa Gwiza Grace abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye Perezida Kagame nka Perezida yemera kumushushanyiriza gahunda ye ya buri munsi uko iba iteye.

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko nta gahunda yihariye ya buri munsi agira, ngo kuko gahunda ze zihinduka umunsi ku wundi. Perezida Kagame yamubwiye ko rimwe na rimwe kubera akazi kenshi abura umwanya wo gufata amafunguro, cyakora cyo akaba adakunze kubura umwanya wo gukora siporo cyangwa kureba imikino itandukanye.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe ncikanwa n’ifunguro ryo ku manywa ngafata irya nimugoroba. Hagati yayo mafunguro haba hari akazi kenshi, haba mu biro cyangwa hanze yabyo aho dusura ahantu hatandukanye cyangwa abantu, ahantu h’akazi, mu nganda n’ahandi henshi.”

Bijyanye n’ibyo Perezida Kagame yari amaze gusubiza, Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Robert McKenna wari uyoboye ikiganiro yahise abwira Perezida Kagame ko bishoboka ko hari abana benshi bakurikiye ikiganiro bari gufata amafunguro, ahita amubaza ikibazo giteye amatsiko cy’amafunguro akunda gufata.

Umukuru w’igihugu yasubije ko arya ibiryo byinshi bisanzwe, gusa ahishura ko kera yakundaga kurya inyama nyinshi.

Ati: “Ntabwo ndaba umufasha kuri aba bana bato kubera ko ndi umuryi mubi. Mu by’ukuri ndya ibintu byinshi, ndya buri kintu cyose abantu barya, ntabwo mvangura. Kera nakundaga kurya inyama nyinshi, umuceri, ibijumba, ibitoki, ibishyimbo, imboga n’imbuto nyinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bana bakiri bato byaba byiza bagiye banwa amata ndetse bakanabona inyama, gusa ahamya ko ku myaka ye we yatangiye kubigabanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *