Perezida Kagame yavuze ku ivangura u Rwanda rwashinjwe gukorera abatwara amakamyo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanyomoje amakuru yavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko abashoferi b’abanyamahanga batwara amakamyo yikorera ibicuruzwa bahohotererwa ku butaka bw’u Rwanda ndetse bakanafatwa nabi.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, cyibanze ku myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ni ikiganiro Umukuru w’Igihugu yabarijwemo ibibazo bitandukanye ahanini birebana n’u Rwanda, byose akagenda abiha umurongo.

Mu minsi ishize humvikanye igisa n’imyigaragambyo yakozwe n’abashoferi batwara amakamyo bo muri Tanzania mu gace ka Benako tariki ya 4 Gicurasi, bavugaga ko iyo bageze mu Rwanda batotezwa ndetse bakanafatwa nabi, bashinjwa kwinjiza icyorezo cya Covid-19 mu gihugu.

Ni inkuru yasamiwe hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye, inasa n’iba intandaro yo kugira ngo Tanzania yange kwitabira inama z’akarere zigaga ku ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bitabangamiye ubucuruzi. Abigaragambyaga bagaragaye mu mashusho babuza umushoferi w’Umunyarwanda kujya mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame aganira n’abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, yavuze ko nta mushoferi u Rwanda rwigeze rutoteza cyangwa ngo rumufate nabi nk’uko byavuzwe.

Yagize ati: “Twabonye mu binyamakuru byandika, mu bitangazamakuru bitandukanye abantu bagira ibyo batangaza. Bamwe banatanze ibisobanuro bitari ukuri na gato, yemwe bitanakwiye. Nisomeye ubwanjye ndetse hari na benshi bashobora kuba barabibonye, aho bavuga ko abashoferi b’amakamyo bo mu bindi bihugu mu Rwanda batotezwa, ko bafatwa nabi, ko bakumirwa; mbese bisa nk’aho bari hafi gucika intege. Ibyo ntabwo ari ukuri. Abavuga ibyo bose babivuga bazi neza ko birengagiza ukuri kw’icyo kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja ruri kugirwaho ingaruka n’ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa, butarwemerera guhindukira ngo abe ari rwo ruteza imbogamizi ku babiruzaniraga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rukemure ikibazo cyo kubona ibicuruzwa bituruka ku nyanja ariko na none bidateje ibindi bibazo, rukaganira n’ibihugu byo mu karere mu koroshya urujya n’uruza rwabyo, gusa rukaba rugihura n’imbogamizi kuri ubu rugikomeje gushakira umuti.

Yavuze ko hari ibihugu bimwe na bimwe byagiye bizana amananiza, atanga urugero rw’uko hari amananiza yabayeho kuri gahunda yo gusuzuma abashoferi batwara amakamyo, aho bamwe bifuje ko ibintu bikorwa uko bo babyifuza.

Ati: “Urugero ibi biragendana no gupima [abashoferi]. Mu by’ukuri nk’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba hari ibintu bimwe twemeranyije, uko twakwitwara mu kwemera urujya n’uruza rw’amakamyo atwara ibicuruzwa, hanyuma bikareba n’abashoferi b’amakamyo. Mu by’ukuri twumvikanye ibintu byinshi mu koroshya imyumvire ya buri muntu n’ibibazo twari twakiriye, ariko ntibirafata umurongo burundu nk’uko twari tubyiteze, bihinduka buri munsi.”

Perezida Kagame avuga ko byagize ingaruka zikomeye cyane ku Rwanda, ngo kuko rwahuye n’ibihombo bikomeye kubera ibicuruzwa byarwo byakererejwe mu nzira, haba ibituruka mu muhora wa ruguru (ku cyambu cya Mombasa) ndetse n’ibituruka mu muhora wo hagati (Dar es Salaam). Ibi bicuruzwa byari muri kontineri zibarirwa mu 2000, biherutse kurekurwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze ku ivangura u Rwanda rwashinjwe gukorera abatwara amakamyo
    ariko jyewe hari inkuru nsoma nkumva ngize ikiniga< kubafata nabi se abo ba shoferi nukubacumbikira muri hotel nziza bakarya neza bagahabwa imodoka zibaherekeza aho bagiye? mumbabarire mumbwire? jyewe ubwanye nivuganiye nu mu shoferi wu mu tanzania yari yaraje gupakurura imizigo ku kazi iwacu aho nkora imodoka yiwe yahamaze iminsi itatu bapakurura! aje kuyitwara mubaza uko ameze agiye kunsubiza yarambwiye ngo icyamuha ino covid ntizarangire kuko abayeho mu buzima ngo bumeze nku bwa magufuri. kandi koko yaje mu modoka yi Jeep yakataraboneka yicaye mu ntebe yicyubahiro imbere yabo hari imodoka ya police irimwo afande ufite igihanga kurutugu hanyuma ngo iki? gusa ibi biba bimpaye inyigisho ko utakorera umwana wu muntu ineza utegereza ko azayikwitura nugukora ineza ubundi imana yonyine ikazajya ibitwihembera< harakabaho urwanda na banyarwanda

  2. Perezida Kagame yavuze ku ivangura u Rwanda rwashinjwe gukorera abatwara amakamyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *