UNESCO yatangaje ko miliyoni 10 z’abana bashobora guta ishuri bitewe na Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO, ku bufatanye n’umuryango wa Save the Children, igaragaza ko miliyoni 10 z’abana ku Isi bashobora kudasubira ku mashuri igihe azaba yongeye gufungura imiryango.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko bimwe mu bizatera uyu mubare w’abana kureka ishuri , byose bifitanye isano na Covid 19. Imibare y’ubu bushakashatsi ivuga ko mu banyeshuri basaga milyari 1.6 bari mu biruhuko byaturutse kuri Korona Virusi, abagera kuri miliyoni 10 bashobora kuzahuriramo n’ibibazo bizatuma badasubira ku ishuri igihe bahawe kigeze.

Umuryango Save the Children wemeza ko urubyiruko iyo rumaze igihe kinini rudafite ikiruhuza bishobora kurukururira ibishuko biruganisha ku guta ishuri.

Umuyobozi wa Save the Children, Inger Ashing avuga ko mu byo ubushakashatsi bwagaragaje bizatera umubare munini kureka ishuri, harimo nk’umubare munini w’abana b’abakobwa bazaterwa inda muri iki gihe bari mu biruhuko birebire byatewe na Covid -19. Ibindi iyi raporo igaragaza harimo ubukene ku babyeyi buzatuma badashobora kwishyurira abana babo amashuri, ububata by’ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko bahuriye nabyo muri ibi bihe.

Mu bihugu bikenye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, miliyoni ziri hagati ya 90 n’117 bazisanga mu bukene bukabije, ku buryo abagize imiryango bazabura ubushobozi bwo kwishyura amashuri y’abana.

Ibi UNESCO isanga bizasunikira abana bari munsi y’ikigero cy’ubukure gushaka akazi kavunanye, naho abakobwa benshi bashinge ingo zidatenganijwe. Mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere kandi, ingengo y’imari igenerwa uburezi izagabanyukaho miliyari 77 mu mwaka 2021.

Umuyobozi wa Save the Children yemeza ko Isi igiye kugarizwa n’ubusumbane hagati y’abakire n’abakene, ibi bizatuma umubare w’abakobwa n’abahungu mu mashuri nawo usumbana. Inger Ashing asaba imiryango yigenga n’abandi bashoramari kugoboka urwego rw’uburezi ku Isi rugiye guhura n’ibihe bitoroshye.

Umuryango w’Abibumbye wihaye intego ko kugera muri 2030, abana bose bazaba biga kandi bakora urugendo rugufi hagati y’aho batuye n’amashuri.

Iyi raporo kandi igaragaza ibihugu 12, byiganjemo iby’Afurika n’Aziya nk’ibizugarizwa n’iki kibazo. Muri byo hari :Niger, Mali, Chad, Liberia, Afghanistan, Guinea, Mauritania, Yemen, Nigeria, Pakistan, Senegal na Ivory Coast.

Muri ibi bihugu byonyine, abana miliyoni 258, bageze mu kigero cy’ingimbi n’abangavu bata ishuri buri mwaka.

Iyi raporo isoza ivuga ko, abakobwa ari bo bazahura n’ibibazo byinshi kurusha basaza babo, aho biteganijwe ko abakobwa baiharira 70 ku ijana by’abana bose bazata ishuri ni ukuvuga miliyoni zigere kuri 7.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *