Umucamanza muri Amerika yategetse ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe Daniel Lewis Lee bisubikwa mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe.
Daniel Lewis Lee yagombaga kwicwa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batatu muri Leta ya Arkansas mu 1996 abahoye ko ari abirabura.
Umucamanza Tanya Chuktan yategetse ko kwica Daniel Lewis byigizwa inyuma kuko hari ibitaranozwa mu kirego cy’ubucamanza wagombaga kwicwa atewe inshinge z’uburozi. Iki cyemezo kandi cyatumye Minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu ijuririra iki cyemezo cya Tanya Chuktan.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri urupfu rwa Danel Lewis rusubikwa kuko yagombaga kuba yarishwe mu Ukuboza 2019 ariko umucamanza ategeka ko byigizwayo.
Daniel Lewis nk’umwe mu bazungu bafite ibitekerezo bishyira imbere abafite uruhu rwera (White supremacists) yishe akoreye iyicarubozo umuryango w’abirabura batatu, Milliam Mueller, umugore we Nancy n’umwana wabo w’imyaka 8 witwa Sarah.
Igihano cyo kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu ku bantu bane byateganywaga gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2020.
Kugeza ubu Leta Zunz Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeye bigikoresha igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo ahana, kikaba gishyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye aho nko ku bantu bahamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu bicwa barashwe amasasu menshi naho abakoze ibyaha bya gisivili nka Lewis bakicwa batewe inshinge z’uburozi.


